Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga kigeze kuri 96%

Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa. Mu bice bimwe na bimwe by’Uturere twa Musanze na Burera aho uyu mushinga watangiriye, abaturage bavuga ko batangiye kubona impinduka zishingiye ku kuba ubukana bw’amazi aturuka mu birunga akangiza ibyabo bugenda bugabanuka.

Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w'amazi
Mu myuzi hagenda hacukurwamo imyobo yagutse izajya igabanya umuvuduko w’amazi

Mukakamari Aniziya wo mu Karere ka Burera, yagize ati “Mu gihe cy’imvura amazi yaturukaga mu ishyamba ry’ibirunga akamanukira mu myaka yacu, abahingaga bakeza babaga ari mbarwa; amazu, ibiraro byose byabaga byarengewe. Mbese yaratuzambaguzaga cyane bikadutesha umutwe ku buryo twari dusigaye dutunzwe n’abagiraneza cyangwa guca inshuro, kuko ibyacu byabaga byarahatikiriye”.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka wa 2020, icyiciro cya mbere cy’umushinga ugamije gukumira amazi ava mu birunga akangiza ibikorwa by’abaturage cyatangijwe mu Turere twa Musanze na Burera, nyuma y’uko abaturage bari bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ingaruka ziterwa n’ayo mazi.

Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane
Hari ahagiye hubakwa ibiraro kugira ngo byoroshye ubuhahirane

Aho uri gushyirwa mu bikorwa, haratunganywa imyuzi itandukanye mu Turere twa Burera na Musanze. Umwe muri yo ni uwa Muhabura-Mbandana ureshya na kilometero eshatu, ukaba uherereye mu Kagari ka Karangara. Undi mwuzi witwa Nyarubande ureshya na kilometero 2.5 uri mu Kagari ka Cyahi mu Karere ka Burera.

Mu Karere ka Musanze ho hatunganyijwe umwuzi wa Muhe, n’uwa Susa. Iyi yose igenda yagurwa, icukurwamo ibyobo binini bigabanya umuvuduko w’amazi, kuyubakaho ibiraro ari nako ku nkengero zayo haterwa ibyatsi n’ibiti by’imirwanyasuri.

Ibice bimwe na bimwe, abaturage ngo batangiye kubona impinduka, ubukana bw’ayo mazi buracogora ugereranyije n’imyaka ishize.

Ku nkengero z'imyuzi haterwa ibyatsi bifata amazi akagabanya umuvuduko
Ku nkengero z’imyuzi haterwa ibyatsi bifata amazi akagabanya umuvuduko

Karemera Epimaque wo Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yagize ati “Muri kano gace benshi bari barakuwe mu byabo n’amazi y’imvura yaturukaga mu birunga ariko noneho ubu si ko bikimeze turatekanye. Impinduka zigenda zigaragarira mu kuba duhinga imyaka yacu ikera, tugasarura; ubu turaryama tugasinzira tutikanga ko imvura igwa ikagira ibyo yangiza, kuko tuba tuzi neza ko hari icyakozwe kugira ngo hatagira ibyo yangiza”.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wagize ati “Akamaro bitangiye kutugirira n’ubungubu umushinga utararangira twatangiye kukabona. Kuko kugeza uyu munsi ahantu hari hamenyerewe ko hibasirwa n’ariya mazi mu bice byatunganyijwe ntabwo muri iki gihe cy’imvura twigeze twumva hari aho yateje abaturage bacu ikibazo. Ibi biranadutera imbaraga zo gukomeza gukora ibishoboka byose ngo turusheho kunoza neza ibyo bikorwa twatangiye, kubibungabunga tubirinda abashobora kubyangiza, kuko kubifata neza ari ishingiro rirokora ubuzima bwa benshi”.

Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w'amazi
Umwuzi witwa Muhabura-Mbandana na ho hubatswe mu buryo bukumira umuvuduko w’amazi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuemyi Jeannine, asaba abaturage kugira ibi bikorwa ibyabo kuko bitabaye ibyo, bashobora kwisanga bongeye kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’aya mazi.

Agira ati “Birasaba gukorana n’abaturage mu buryo buhoraho, tugahoza ijisho kuri ibi bikorwa leta igenda ishoramo imbaraga byo gukumira ariya mazi ava mu birunga. Bijyane no kwimakaza umuco w’isuku, iriya myuzi tuyirinde umwanda kuko hari abiyiba bakayimenamo cyangwa ibindi bikoresho bitagikenewe bakabijugunyamo. Ibi tubikomeje gutyo imbaraga zashowe muri uyu mushinga zose zahinduka imfabusa, tukisanga twasubiye muri za ngaruka turi kurwana na zo”.

Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n'amazi, ubu muri iyi minsi abakigana bafite agahenge
Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyajyaga kirengerwa n’amazi, ubu muri iyi minsi abakigana bafite agahenge

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyashowemo miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu kigeze kuri 96% gishyirwa mu bikorwa, aho ibyo bikorwa byanahaye akazi abaturage babarirwa mu 5,000 bo muri utu turere twombi. Icyo cyiciro kizakurikirwa n’ibindi bizagenda bikorerwa mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu; bishorwemo miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka