Icyiciro cya kabiri cy’Ikigega nzahurabukungu kizibanda ku nganda nini n’intoya

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigega nzahurabukungu cyo kunganira abahuye n’ingaruka zatewe n’icyo cyorezo, kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukora no kwiyubaka.

Byatangajwe na Nelson Mandela, umuyobozi w’agashami gashinzwe ishoramari mu bikorwa remezo, imyubakire n’imishanga yihariye y’iterambere muri BRD, mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio, ku ya 8 Nyakanga 2022.

Uburyo Icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu gikora, Banki nkuru y’Igihugu (BNR), ni yo iba ishinzwe gucunga ayo mafaranga ikayanyuza mu bigo by’imari biciriritse, ndetse no mu bigo by’imari birimo amabanki yo mu gihugu, bigashyirwa mu bikorwa na Banki itsura amajyambere (BRD) ifatanyije n’Ikigega cy’ingwate (BDF).

Mandela avuga ko BRD isanzwe ishyigikira ibikorwa by’iterambere mu byiciro bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, amashuri, ibijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo, ibijyanye n’amacumbi no kohereza ibintu mu mahanga.

Kugira ngo borohereze abashoramari, BRD ikorana na BDF kugira ngo ifashe abashoramari kubona ingwate, kuko ibishingira hagati ya 50 na 75% by’ingwate, nyuma bagahabwa inguzanyo bakajya gukora imishinga yabo nta kibazo.

Ku bashoramari bubaka inzu, Banki y’amajyambere iramufasha na we akabona ingwate ndetse n’inguzanyo, kubera ko na we aba abarirwa mu bantu bakora ibintu byagutse nk’ibyinganda.

Ati “Navuga ko Icyiciro cya 2 cy’ikigega nzahurabukungu kigamije guteza imbere inganda nini n’iziciriritse, ndetse n’ibindi bikorwa bizishamikiyeho”.

Alexia Tuyisenge, umuhuzabikorwa w’imishinga idasanzwe yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, avuga ko ku bakora ibijyanye na Made in Rwanda, bafite amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku nyungu ntoya.

Ku rwego rw’ishoramari ku bakora Made in Rwanda bafite inganda zoroheje n’izikomeye, bazajya boroherezwa bishyure inyungu ku nguzanyo ingana na 8% mu gihe cy’imyaka 15, bahabwa kandi amahirwe yo kwishyura inguzanyo ariko bagatangira nyuma y’imyaka 3 bitewe n’imikorere yabo.

Imishinga iciriritse izajya ibona inguzanyo ku buryo bubiri, ni ukuvaga ko bazajya bafata 60% y’amafaranga acyeneye bayashyire ku nyungu ya 8%, hanyuma 40% bayashyire ku nyungu yabo isanze.

Ati “Inyungu ku nguzanyo umukiriya yatangaga ingana na 18% izagabanuka igere kuri 11%.”

Imiryango irafunguye ku bantu bose ari abasanzwe bakora, ari abo imishinga yabo yahombye, ndetse ari n’abashaka gutangira imishinga ibyara inyungu, bagomba kugana ibigo by’imari bakababwira uburyo bwo kubonamo inguzanyo.

Tuyisenge arongera ati “Kuri ba rwiyemezamirimo bato bahombye kubera Covid-19, batugana tukabaha miliyoni 300 ku nyungu ntoya ya 8%, ukayishyura mu myaka 5 harimo umwaka umwe wishyura inguzanyo itariho inyungu”.

Yongeraho ko umushoramari wese washaka kubegera bamuha inguzanyo bagendeye ku gaciro k’ibicuruzwa afite.

Umuntu washaka iyo nguzanyo yagana banki zikorana n’icyo kigega, arizo I and M Bank, Equit Bank, BK, GT Bank, RIM na Ecobank.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka