Icyiciro cya gatatu cy’impunzi zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda

Icyiciro cya gatatu gigiuzwe n’impunzi 117 zivuye muri Libiya cyaraye kigeze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019.

Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya
Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya

Izo mpunzi zageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wambere, zikaba ari icyiciro cya gatatu cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira zagiriye ibibazo muri Libiya.

Abo na bo bagiye kwiyongera ku bandi 189 bakiriwe mu nkambi y’agateganyo yaa Gashora iri mu karere ka Bugesera tariki 26 Nzeri 2019 na tariki 10 Ukwakira 2019, nkuko bivugwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Impunzi 117 zageze i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru
Impunzi 117 zageze i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru

Benshi mu bamaze kwakirwa mu Rwanda baturuka mu bihugu bya Eritrea, Somalia na Ethiopia.

Mu kwezi kwa Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500 mu zagiriye ibibazo muri Libya.

Muri icyo gihugu hari ababarirwa mu 2,000 babuze aho berekeza nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi, bakaba bakomeje kugirira ibibazo muri Libiya.

Benshi mu mpunzi zamaze kugera mu Rwanda, bashima uburyo u Rwanda rwabakiriye, ariko na none bakavuga ko intego yabo ya mbere ari ukujya gutura mu bihugu biteye imbere byo ku mugabane w’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dushimiye leta y’uRwanda kuba ihaye aba bavandimwe ubuhungiro

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

nimubakire nabacu ndabona ari urubyiruko rukiri rutoya

musa david yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Kwakira Impunzi ni umuco mwiza cyane dusabwa n’imana.Urugero,imana yasabye Abayahudi kujya bafata neza Impunzi zije zibagana,ibabwira ko zigomba kwibuka ko nazo zabaye Impunzi muli Egypt imyaka 430.Natwe Abanyarwanda benshi twabaye impunzi mu bihugu byinshi byo ku isi,cyanecyane Uganda,DRC na Burundi kandi badufashe neza.Ubuhunzi ahanini buterwa n’Intambara.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana aho kurwana.Kugirango isi izabe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazayibamo nkuko bible ivuga.

kamegeri yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka