Icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali kigiye kwimuka

Icyicaro cya Polisi y'Umujyi wa Kigali kigiye kwimuka
Icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali kigiye kwimuka

Guhera ku wa Mbere itariki 23 Mutarama 2023, icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, kirimukira mu nyubako yahoze ikoreramo AVEGA iherereye mu mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rukiri ll, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni mu itangazo Polisi y’u Rwanda imaze gushyira ahagaragara, rivuga ko guhera ku itariki 23 Mutarama 2023, icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali cyari giherereye i Remera hafi ya Stade Amahoro kizimuka.

Muri iryo tangazo, Polisi iravuga ko iyo nyubako igiye kwimukiramo yahoze ikoreramo AVEGA, iherereye ku muhanda KG 201 St, ujya ku bitaro La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko impamvu icyo cyicyaro cyimutse ari uko aho cyari kiri hagiye kwagurirwa ibikorwa bya Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka