Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukuba igicumbi cya serivisi z’imari mu ikoranabuhanga - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami ry’ikigo cyo mu Budage, Rohde & Schwarz, kizobereye mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo n’iz’ubwirinzi mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yatashye ishami ry'ikigo cyo mu Budage, Rohde & Schwarz, ryashyizwe i Kigali
Perezida Kagame yatashye ishami ry’ikigo cyo mu Budage, Rohde & Schwarz, ryashyizwe i Kigali

Icyo kigo Umukuru w’Igihugu yafunguye ku mugaragaro i Kigali, ni kimwe mu bije gushyigikira imigambi ya Guverinoma, igamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga, kikaba ari cyo cya mbere gifunguewe ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka yatambutse, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guteza imbere ubukungu bwarwo mu ikoranabuhanga rya ‘digital’, gusa ngo haracyariho byinshi byo gukorwa.

Ati “Ingamba zacu zibanda ku gushyiraho ibikorwa byorohereza ubucuruzi, mu gihe turimo gushora imari mu bikorwa remezo by’umurongo mugari w’itumanaho wa Internet n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’ibyo u Rwanda rwagerageje gukora birimo Ikigo mpuzamahanga cy’imari cya Kigali (KIFC), umushinga wa Kigali Innovation City hamwe n’Ikigo cy’u Rwanda kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Mpinduramatwara ya Kane mu by’Inganda.

Yagaragaje ko ibi biri muri byinshi u Rwanda rugerageza gukora cyangwa ruteganya gukora mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Icyerekezo cyacu ni ukuba ihuriro ryizewe rya serivisi z’imari mu ikoranabuhanga, no guhanga udushya mu karere kacu ndetse no hanze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Rohde & Schwarz ari inyongera itanga umusaruro ku muryango nyarwanda w’ikoranabuhanga, binyuze muri Laboratwari yo guteza imbere zimwe muri porogaramu za mudasobwa (Software) yatangiye muri 2019, ndetse aboneraho gushima icyo kigo.

Ati “Ndashimira umuhate w’iyi kompanyi mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu by’umutekano w’ikoranabuhanga no gutegura integanyanyigisho, ndetse no gushyigikira Laboratwari y’imirongo ya radiyo ifatanije na QT Software, sosiyete ikora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda.”

Perezida Paul Kagame yasoje avuga ko ikintu kiri mu murongo wo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu, aricyo kibandwaho ku baturage, cyane cyane urubyiruko.

Ikigo cya Rohde & Schwarz cyashingiwe mu Budage mu 1933. Gifasha mu gutahura no gukumira ibitero by’ikoranabuhanga bishobora kubangamira gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka