Icyegeranyo: Imyaka 30 y’ibyemezo 30 byazanye impinduka
Mu gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arahirira kuyobora u Rwanda muri manda aherutse gutorerwa, hari urundi rugendo rukomereza ku byakozwe muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rumaze rubohowe.
Kigali Today yasubije amaso inyuma ku byemezo bya Leta byagiye bifatwa, bimwe ntibivugweho rumwe, ariko bikarangira bizanye impinduka mu buzima bw’Igihugu zihesha u Rwanda izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.
Imwe muri izo gahunda ni ijyanye n’Ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé), yahesheje Abanyarwanda ubu bagera kuri 97.3% kuba badashobora kurwara ngo barembere mu rugo.
Mbere y’uko Mituelle de Santé ishyirwaho mu mwaka wa 1999, Abanyarwanda bari bafite ubwishingizi bwo kwivuza ntabwo barengaga 2% by’abaturage bose batuye Igihugu.
Mu bijyanye no kurengera Ibidukikije, Leta y’u Rwanda yaciye ikoreshwa ry’amasashe(sachets), aho muri 2005 hagiyeho itegeko n’amabwiriza, ariko gahunda iza gushyirwa mu bikorwa neza guhera muri 2008.
Nyuma yaho kandi kuva muri 2018 haje gukurikiraho ikumirwa ry’ibikoresho byose bya pulasitiki byakoreshejwe inshuro imwe, ikaba ari gahunda yahesheje u Rwanda kuba mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite isuku.
Amavugurura mu mikoreshereze y’ubutaka, haba mu kubucamo ibibanza no kubwandika kuri ba nyirabwo, nk’uko bivugwa n’inzego zibishinzwe, ngo byakemuye ikibazo cy’amakimbirane mu baturage ndetse bituma baha agaciro amasambu yabo no gutangira kuyabyaza ubukungu.
Aha twibukiranye iby’abayobozi bakomeye bari barihaye ibikingi cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko Perezida Kagame akaza gushyiraho gahunda yo gusaranganya amasambu.
Leta y’u Rwanda kandi igaragaza ko byari gutwara imyaka irenze iyo umuntu amara ku isi iyo hatabaho Inkiko Gacaca, zashyiriweho gucira imanza abari bakurinyweho ibyaha bya Jenoside bageraga kuri miliyoni ebyiri, byanabaye imbarutso ya gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Mu byaje kuba imbarutso y’imibanire n’imibereho y’Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko kandi, harimo ikurwaho ry’igihano cy’urupfu na gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye igena ko mu nzego zose hagomba kubaho nibura imyanya 30% yahariwe abagore gusa.
Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku ishoramari ry’abenegihugu, ariko hakaba n’irizanwa n’abanyamahanga, hifashishijwe cyane cyane indege z’u Rwanda (Rwandair) zijya mu byerekezo bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Muri uko gufasha u Rwanda gutsura umubano n’amahanga, Rwandair izana ba mu bukerarugendo hamwe n’abandi benshi baza mu nama, mu maserukiramugo n’imurikagurisha, mu mikino n’imyidagaduro (byose bigize icyo bita MICE), bakishimira ibikorwa remezo birimo amahoteli, imihanda, za sitade n’ibice nyaburanga bitandukanye.
Kwamamaza u Rwanda mu mahanga mu bukangurambaga bwiswe ’Visit Rwanda(Sura u Rwanda)’ hifashishijwe cyane cyane amakipe y’imikino y’ibirangirire ku Isi, ni kimwe mu byareheje iryo shoramari hamwe no kumenyekana kugera mu cyaro cyo mu Budage cyangwa mu Bwongereza.
Icyakora Ububanyi n’Amahanga buri mu byagezweho bibanjirijwe no kutabona ibintu kimwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu birimo u Bufaransa na Kiliziya gatolika, byose bigamije kubaka ubudahangarwa bw’iki Gihugu mu ruhando rw’amahanga.
Muri uko kubaka ubudahangarwa ariko mu bijyanye n’Ubukungu, hashyizweho Ikigega Agaciro Development Fund cyagenewe kunganira inganda z’ibikorerwa imbere mu Gihugu, zikaba zaranahawe icyanya cyihariye i Masoro mu Karere ka Gasabo, zivuye mu gishanga cy’i Gikondo-MAGERWA.
Umujyi wa Kigali mu ishusho y’imijyi iteye imbere muri Afurika, hamwe n’impinduka mu mibereho y’abawutuye, birimo kugerwaho hagendewe ku gishushanyo mbonera(Kigali Master Plan), n’ubwo giteza benshi kutumvana n’ubuyobozi, cyane cyane iyo basabwe kwimuka no gukuraho ibyo bubatse.
Mu rwego rw’uburezi hagiye hafatwa ibyemezo byinshi bitavuzweho rumwe, byagera kuri Kaminuza y’u Rwanda(UR) bikaba akarusho, aho Leta yahurije hamwe ibyari amashuri makuru na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR), hagamijwe kubaka abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi.
Tukivuga ku bakozi, twakwibukiranya iby’icyemezo gikomeye cyabafatiwe kuva mu mwaka wa 2005, aho imodoka za Leta zakuweho zigatezwa cyamunara, abakozi batangira guhabwa izabo bwite, bakajya bishyura make make kugeza ubwo umwenda urangiye.
Incamake y’ingamba 30 zafashwe muri iyi myaka 30 ishize
(1)Mituelle de Santé(yashyizweho muri 1999), (2)guca amasashe(2008) n’ibindi bikoresho bya pulasitiki, (3)ibyangombwa by’ubutaka no kubuhuza hagamijwe ubuhinzi n’imiturire, (4)gusaranganya ubutaka buvanywe mu maboko y’abakomeye.
(5)Inkiko Gacaca, (6) Indege za Rwandair, (7)Ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibirori(MICE)kugeza ubu ngo buzana abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ku mwaka, bavuye ku bihumbi 22 by’abazaga gusura u Rwanda muri 1992.
(8) ’Visit Rwanda’, (9)gusimbuza bisi nini imodoka nto zitwaga ’Twegerane’, (10)kuvanaho gahunda y’imodoka zatwaraga abakozi ba Leta, (11)kuvanga ingabo, aho izari iza APR/FPR zahagaritse Jenoside zahurijwe hamwe n’izaregwaga kuyikora zitwa Ex-FAR.
(12)Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, (13)Kubaho kw’Ikigo cy’Itumanaho(MTN), (14)Gutuza abari barahungiye mu nkambi z’imbere mu Gihugu, (15) Gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda imwe hamwe no (16)guca umubano n’u Bufaransa.
(17)Kugabanuka kw’amasaha y’akazi n’ayo kwiga, abakozi ubu batangira saa tatu aho kuba saa moya n’igice, (18)Agaciro Development Fund (19)Kwigisha mu Cyongereza bivuye mu Gifaransa, (20) Guhinduka kw’ibirango by’Igihugu n’amafasi y’ubuyobozi, aho indirimbo yubahiriza Igihugu, ibendera n’ikirangantego, amakomine n’ibindi byahinduwe.
Habayeho (21)guhinduka k’uburyo bwo gutora, aho amatora ataziguye ubu asigaye ari ay’Umukuru w’Igihugu n’umukuru w’umudugudu gusa, (22)gufunga utubari mu masaha y’akazi kugira ngo abantu babanze bakore, (23)gucukura gaz methane mu Kivu, no (24) gukuraho igihano cy’urupfu.
(25) Gushyiraho Sosiyete ’Crystal Ventures’ iteza imbere ishoramari ry’abikorera, (26)Gukumira imyenda n’inkweto bya ’Caguwa’, (27)Kutemeranywa na Kiliziya gatolika(Vatican), (28)Kurinda umutekano, aho u Rwanda rufitanye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye(UN) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose mu bihugu rwoherejemo ingabo.
Muri 2003 byari ibisanzwe kubona abagabo cyangwa abahungu gusa mu mirimo runaka, ariko ubu (29) muri iyo mirimo hagomba kubamo byibura 30% by’abantu b’igitsina gore, hanyuma tukaba tutibagiwe kuba (30)benshi mu Baturarwanda basigaye bimurwa ahabateza ibyago, gushimira Leta bikazaba biza hanyuma.
Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:
Tabaro Jean de la Croix
Fred Mwasa
Cyrien Akayezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Wibagiwe gukuraho nyakatsi, nubwo twabihuza na amanegeka, ariko nyakatsi yavugishije beshi nabanga urda babyuririraho, mwibucyeko harinaho abaturage bahunze ndibuka mumajyepfo cyane bavugako leta ya kagame ko isenyera abantu , ariko ubu ntiwabwira umuntu wayibayemo ngoyongere ayubake cg ayibemo yakurahira aho twinikaga ndakurahiye cg akavugako wasaze.
Ndabakunze cyanee mwankoze k umutima Imana ikomeze kubongerera ubumenyi.
Wibagiwe gukuraho nyakatsi, nubwo twabihuza na amanegeka, ariko nyakatsi yavugishije beshi nabanga urda babyuririraho, mwibucyeko harinaho abaturage bahunze ndibuka mumajyepfo cyane bavugako leta ya kagame ko isenyera abantu , ariko ubu ntiwabwira umuntu wayibayemo ngoyongere ayubake cg ayibemo yakurahira aho twinikaga ndakurahiye cg akavugako wasaze.
Ndabakunze cyanee mwankoze k umutima Imana ikomeze kubongerera ubumenyi.
Mwibagiwe ibyerekeye abacikacumu harimo kububakira, kubavuza,kubigishaha.Harikandi gucyura impunzi zarizahunze 94