ICPAR yatangaje amanota y’ibizamini by’ababaruramari b’umwuga byakozwe muri Kanama 2023

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ububaruramari (Comptabilité) mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje amanota y’abakoze ibizamini ku nshuro ya 24 mu kwezi kwa Kanama 2023, byitabiriwe n’abagera ku 1,155 barimo ababaruramari b’umwuga banini 1050 (biga ibyitwa CPA) hamwe n’ababaruramari bato 105 (biga amasomo yitwa CAT).

Abakoze ibizamini by'ibaruramari babitsinze ku rugero rwa 55%
Abakoze ibizamini by’ibaruramari babitsinze ku rugero rwa 55%

Ibi bizamini byakorewe muri Kaminuza abo banyeshuri bigamo ari zo ULK, Kaminuza ya Kigali (ishami ry’i Musanze), Kaminuza y’u Rwanda (amashami y’i Rusizi n’i Huye) ndetse na East African Univerisity.

ICPAR ishima ko ibyo bizamini byitabiriwe na benshi (biyongereye ku rugero rwa 13%) kurusha ibyakozwe mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka byitabiriwe n’abageraga kuri 1,208 barimo abanini 932 n’abato 276.

ICPAR ariko ntabwo yishimiye ikigero cy’imitsindire ya ba Kontabure barimo gukora ibizamini bibahesha kuba abanyamwuga, kuko abakora ibyo mu cyiciro cya CPA batsinze ku rugero rwa 55%, mu gihe abiga muri CAT batsinze ku rugero rwa 48%.

ICPAR ivuga ko mu bakoze ibizamini by’ababaruramari b’umwuga mu kwezi kwa Kanama 2023, abagera kuri 59 bo muri CPA hamwe na 17 batsinze amasomo yose (uko ari 18) abahesha kuba abanyamuryango ba ICPAR, bakaba bujuje umubare w’abanyamwuga 390 bo muri CPA na 277 bo muri CAT kuva aho ICPAR yatangiriye gutanga impamyabumenyi mu mwaka wa 2014.

Muri za kaminuza zose zigisha ababaruramari, ICPAR ishima Kaminuza y’u Rwanda kuba abatsinze bangana na 71% ari abayigamo, ndetse no kuba Leta yarabishyuriye amafaranga yo gukora ibyo bizamini.

Impamvu ubuyobozi bwa ICPAR butinda ku kwiyongera kw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, ngo ni uko bakiri bake cyane kuko icyo kigo gikeneye abagera ku bihumbi 10 nibura, kugira ngo bigabanye igihombo cy’ibigo bihora binengwa na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC).

Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro, agira ati “Koperative nka bariya batwara amata ku ikusanyirizo, akeneye umuntu ubimwandikira neza akagera aho akazishyuza akabona uko yiteza imbere buhoro buhoro. Ibi bikorwa n’umubaruramari wabigize umwuga, atari ugupfa kubikora.”

Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro
Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro

Avuga ko ibigo n’amashyirahamwe hafi ya byose mu gihugu bikeneye ababaruramari b’umwuga aho atanga ingero z’imirenge na za SACCO byose mu Gihugu, amashuri ndetse n’ibitaro.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR(CEO), Amin Miramago avuga ko ibigo cyangwa abacuruzi ku giti cyabo, baba bagomba kugira ibitabo by’ibaruramari byandikwamo n’abanyamwuga, bikagaragaza uko umutungo wakoreshejwe, harimo n’uko imisoro yatanzwe kugira ngo birinde igihombo.

ICPAR ivuga ko umubaruramari udafite impamyabumenyi y’icyo kigo agomba kuzirengera amakosa ashobora gufatirwamo, kuko ngo atagira urwego rumurengera usibye iki kigo kibyemererwa n’amategeko y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR(CEO), Amin Miramago
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR(CEO), Amin Miramago

Ababaruramari babaye aba mbere mu gutsinda ibizamini bya CPA byakozwe ku matariki 21-25 y’ukwezi kwa Kanama 2023, barimo Emery Nkeshimana wabaye uwa mbere, Zawadi Umurutasate wakurikiyeho, Marie Colombe Byukusenge wa gatatu, Emery Diome Igiraneza Tetero wa kane na Eugene Nshimiyimana wa gatanu.

Abo mu cyiciro cya CAT batsinze kurusha abandi barimo Mutuyimana Philbert wa mbere, George Shibu wa kabiri, Miriam Nyirahabimana wa gatatu, Aimable Rukundo wa kane na Emmanuel Ndindabahizi wa gatanu.

ICPAR isanzwe ikoresha ibizamini gatatu mu mwaka, mu mezi ya Mata, Kanama n’Ukuboza, ariko ikaba iteganya kubikoresha buri gihembwe(buri mezi atatu aho kuba ane).

Miramago asobanurira abanyamakuru iby'ibizamini by'ibaruramari
Miramago asobanurira abanyamakuru iby’ibizamini by’ibaruramari
Abayobozi ba ICPAR, ari bo Obadiah Biraro uyobora Inama y'Ubutegetsi hamwe na Amin Miramago, Umuyobozi Mukuru
Abayobozi ba ICPAR, ari bo Obadiah Biraro uyobora Inama y’Ubutegetsi hamwe na Amin Miramago, Umuyobozi Mukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka