ICPAR yagabanyije amakosa y’ibaruramari mu bigo bya Leta

Ubuyobozi bw’ Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari ICPAR, buratangaza ko amasomo butanga, yagabanyije amakosa y’ibaruramari yagaragaragara mu bigo bya Leta.

Munga John umunyamabanga wa ICPAR
Munga John umunyamabanga wa ICPAR

Byatangajwe na John Munga umunyamabanga w’iki kigo, mu nama y’iminsi itatu iri guhuza abanyamuryango b’iki kigo mu Karere ka Rubavu.

Ayo masomo ahabwa abize Ibaruramari akabafasha kuba abanyamwuga, ni iryitwa Certified Public Accountants (CPA), n’iryitwa Certified Accounting Technician (CAT).

Munga avuga ko aya masomo iha ababarura imari mu bigo bya Leta, yagabanyije ibihombo bikabije Leta yahuraga nabyo.

Yagize ati “Umugenzuzi w’imari ya Leta iyo akoze igenzura, 50% by’ibigo akoreramo raporo zisigaye ziza ari nta makemwa.

Mu gihe mu myaka yabanjirije 2008 twatangiriyemo gukora yagenzuraga, akabura nuko yandika raporo kubera amakosa menshi yagaragaragamo.”

Uyu muyobozi akangurira abashinzwe amasomo muri za Kaminuza kugenera abanyeshuri biga ibaruramari aya masomo, kugira ngo basoze amashuri binjira mu kazi nk’abanyamwuga.

Ati“Abanyamwuga mu ibaruramari mu Rwanda hose bageze kuri 416, mu gihe dufite ibigo bya Leta n’ibyigenga bibakubye inshuro nyinshi”.

Abitabiriye inama ya ICPAR mu mujyi wa Rubavu
Abitabiriye inama ya ICPAR mu mujyi wa Rubavu

Avuga ko umuntu wize aya masomo bimworohera kubona akazi k’ibaruramari kuruta utarayize, agasaba abayobozi ba za kaminuza gufasha abanyeshuri babo kuyiga, bagasoza bajya mu kazi.

Rwamuganza Caleb Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’imali n’igenamigambi, yemeranya n’ubuyobozi bwa ICPAR ko, uburyo bwo kongera umubare w’abakora ibaruramari rya kinyamwuga, ari ugushishikariza abanyeshuri baryiga muri Kaminuza kwiga ayo masomo bakiri mu ishuri.

Avuga ko bizajya bibafasha kuko akenshi ICPAR ibahugura kuri aya masomo, ivuga ko abayiga nyuma yo gusoza amashuri, abenshi batsindwa ibizami kubera ko baba batarateguwe neza bakiga.

ICPAR irateganya ubukangurambaga mu makaminuza afite amashami y’Ibaruramari mu minsi iri imbere kugirango aypo masomo yo gufasha abayiga kuba abanyamwuga ashyirwemo.

Ibi ngo bizafasha kuba mu gihugu hose hazaba hakorera ababaruramari b’abanyamwuga, ndetse bikanahesha agaciro umwuga w’Ibaruramari ari nako birushaho kugabanya ibihombo byaterwaga n’ubunyamwuga buke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo kuba umucungamari w’umwuga bihagije kugirango amakosa abantu bakora arangire! Ubunyangamugayo nibwo bwa mbere kandi sinzi ko iyo ICPAR ibwigisha.
Amakosa Auditor General yabonaga yagabanutse cyane cyane kubera ko Leta yashyizeho procedures zisobanutse kandi hakabaho no gukurikirana ibyakozwe. Ntacyo mpfa n’iyo ICPAR ariko nireke kwiyitirira ibyo itakoze kuko urugendo rukiri rurerure kuri icyo kigo kuko imyaka kimaze n’umubare w’abo cyimaze gusohora n’ingengo y’imari imaze kugitangwaho biteye isoni...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

abayobozibacu turabashyigikiye

nigilbert yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka