ICC yahanishije Ongwen wa LRA igifungo cy’imyaka 25

Umunya Uganda winjijwe mu gisirikare akiri umwana, Dominic Ongwen, akaza kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) zirwanya ubutegetsi muri Uganda, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).

Dominic Ongwen
Dominic Ongwen

Ongwen, uzwi ku izina rya White Ant (urotozi rw’umweru), yahamijwe ibyaha muri Gashyantare uyu mwaka birenga 60 birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gusambanya ku gahato n’imibonano mpuzabitsina y’uburetwa.

Abashinjacyaha bavuze ko Ongwen yahawe igihano cyoroheje kubera ko yajyanywe mu nyeshyamba za LRA ku gahato kandi akiri umwana.

Inyeshyamba za LRA zimaze imyaka isaga 30 zijujubya abaturage muri Uganda no mu gace iherereyemo ahagana mu majyaruguru.

Abarwanyi bayo bazwiho ubugome ndengakamere kuko barangwa no gushimuta abaturage bakabakuraho ibice bimwe na bimwe byo mu isura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka