Ibyo wamenya ku Rwanda ruzakira Inama ya CHOGM

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, abaturage bakaba bari basigaye mu bukene bukabije, kongera kwiyubaka byasabye Leta gushingira kuri Politiki y’imbere mu gihugu hamwe no gutsura umubano n’amahanga.

Ikinyamakuru cyitwa "Nation State" Journal of International Studies mu nimero yacyo ya 01, Volume 04 cyo muri Kamena 2021, cyasobanuye ko u Rwanda mu kwinjira mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongerenza Commonwealth, rwari rugamije kuva mu bwigunge no kwagukira hirya no hino ku Isi.

Umuryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy’abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y’Umuryango w’Abibumbye UN.

Umuryango Commonwealth uyobowe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ukaba ugendera ku mahame ahora avugururwa buri myaka ibiri mu Nama yiswe CHOGM(Commonwealth Heads Of Governments Meeting), yitabirwa n’Abakuru b’ibihugu 54 biwugize.

U Rwanda rwasabye kwinjira muri Commonwealth mu mwaka wa 2007, nyuma yo kubyemererwa muri 2009 rwahise rutangira kwigisha mu rurimi rw’Icyongeza guhera mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza.

Kwinjira muri Commonwealth k’u Rwanda byatewe n’umubano rufitanye n’u Bwongereza nk’igihugu cyarufashije kwiyubaka no gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda na rwo rwifuzaga gutanga uwarwo musanzu mu guharanira amahoro ku Isi, ndetse no kubona inyungu ziva mu muryango mugari wa Commonwealth.

Iterambere ry’u Rwanda rishingiye kuri Politiki y’Ububanyi n’Amahanga

Nyuma y’imyaka 28 Igihugu kimaze kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda yageze ku buryo bureshya ishoramari, yubaka ububanyi n’amahanga bushingiye ku butwererane n’ubuhahirane, ndetse no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye biri mu ntambara.

Banki y’Isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira uburyo bworohereza ishoramari, ndetse rukaba rushimirwa kuba rwamaze guharura inzira z’abantu n’ibicuruzwa byambukiranya imigabane, hakoreshejwe ingendo zo mu kirere zikorwa n’indege z’i Kompanyi Rwandair.

Kugeza ubu indege z’u Rwanda zibasha kugera mu byerekezo 19 byo muri Afurika, zifite ibyerekezo bibiri i Burayi na bitatu ku mugabane wa Aziya, ndetse Leta ikaba irimo gushaka n’ahandi yakwagurira ubuhahirane ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo.

Indege z’u Rwanda ziri mu birufasha kubaka umubano n’ubutwererane n’amahanga, aho rumaze gufungura za Ambasade 39 zishinzwe ubutumwa mu bihugu 147 byo hirya no hino ku Isi.

Izi ndege kandi zirufasha kubaka amahoro ku Isi aho u Rwanda rufite abasirikare 5,335 bahora basimburana mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye(UN) mu bihugu bya Sudan, Repubulika ya Santrafurika(RCA) na Sudan y’Epfo, hakiyongera n’abagiye muri Mozambique na RCA ku bwumvikane bw’ibihugu.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira ingabo nyinshi zagiye mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro mu bihugu birimo intambara n’imvururu.

Iterambere ry’u Rwanda rishingiye kuri Politiki y’Imbere mu gihugu

Politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yaje yunganira Politiki y’imbere mu gihugu, na yo imaze kurugeza ku mpinduka mu nzego zose no mu byiciro bitandukanye, hashingiwe ku mwimerere w’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko iyo hatabaho inkiko Gacaca nk’igisubizo gikomoka ku bakurambere, ngo byari gutwara imyaka ibarirwa mu magana kugira ngo Leta ice umuco wo kudahana ku bari bakurikiranyweho Jenoside.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza uyu murongo, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri), hari mu kwezi gushize Mata.

Uretse kurwanya ivangura, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, u Rwanda ruvuga ko ruzahana rutajenjetse ibyaha bitajya byihanganirwa muri Commonwealth, bijyanye na ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ubushobozi bwo kurwanya ibi byaha Leta ivuga ko ibukesha inzego zegerejwe abaturage muri gahunda yiswe ’descentralisation’, bakaba ari bo bihitiramo ababayobora binyuze mu matora nk’ikimenyetso cy’uko Igihugu kigendera kuri Demokarasi.

Ibyiciro byose by’abaturage harimo ibyihariye nk’Urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga, biba byatekerejweho, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera rw’Igihugu, ndetse no mu nzego zihariye zirimo iz’Abikorera.

Iyi gahunda iteza imbere kudaheza kandi yunganirwa n’Ihame ry’ubunganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa kuva ku rwego rw’Umuryango kugera ku rwego rw’Igihugu.

Urugero ni uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite ari iya mbere ku Isi ifite umubare munini w’abagore kuko igizwe n’abagera kuri 61.4%, muri Giverinoma na ho hakaba abatari bake bagera kuri 55%.

Ku rwego rw’Umuryango, Itegeko riwugenga riha amahirwe angana abagore n’abagabo ku mutungo utimukanwa, ku burezi no ku murimo ndetse no kuzuzanya kw’abashakanye.

Amashanyarazi kuri buri rugo cyangwa izindi ngufu zigezweho, gukoresha ikoranabuhanga n’imashini, ni ingenzi mu bintu birimo guhindura imyumvire ku nzitizi zatumaga umugabo cyangwa umuhungu yakwinubira imirimo ifatwa nk’iya kigore.

Ni n’uburyo burimo gufasha abagore n’abakobwa guhindura imyumvire yatumaga bavuga ko badashoboye imirimo ifatwa nk’iya kigabo.

Ntabwo ari igitangaza kubona umugabo arimo gusya imyumbati ikavamo ifu kuko akoresha imashini mu mwanya w’isekuru, cyangwa se arimo guteka kuko akoresha gazi aho kunama mu ziko atekesheje inkwi.

Ntabwo ari igitangaza kubona umugore cyangwa umukobwa ari hejuru y’inzu asakara kuko yamaze kwigishwa no gutinyuka, kandi iterambere ryazanye ibisarubeti n’amapantaro bituma asa n’uwambaye kigabo, ndetse ko umugabo na we aba yasigaranye abana mu rugo.

Tukivuga ibijyanye n’ingufu, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu mwaka wa 2024 buri rugo rwose mu Gihugu ruzaba rufite amashanyarazi, yaba akomoka ku mirasire, ku ngomero, kuri nyiramugengeri no kuri gazi metane yo mu Kivu.

Ku bijyanye n’ingufu zo guteka na bwo gazi irimo kugenda isimbura ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu ngo cyane cyane izo mu mijyi, mu cyaro hakabaho icanwa ry’inkwi cyangwa amakara mu buryo burondereza, ndetse hamwe na hamwe bakaba bakoresha ingufu za biyogazi.

Intego ni uko ingo zo mu Rwanda zakoreshaga inkwi ku rugero rwa 83,3% by’ingufu zikenerwa mu gihugu, rugomba kugabanuka hagasigara hakoreshwa ingufu zikomoka ku biti zitarenga 42% mu mwaka wa 2024.

Ibi bijyana na gahunda yo guteza imbere ibintu bidasohora imyotsi, nko kuba imodoka na moto zitwarwa n’amashanyarazi bizajya bigera mu Rwanda Leta ikirinda kubisoresha, kugira ngo abantu bitabire kubikoresha.

Tugarutse ku kubungabunga amashyamba, uyu ni umugambi wo kugarura ku Isi imyuka ya karubone n’indi irimo kwangiza akayunguruzo karinda Isi kwibasirwa n’ubushyuhe, bigateza imihindahurikire y’ibihe.

By’umwihariko amashyamba cyimeza agize ibyanya bikomye, akaba ubuturo bw’inyamaswa n’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ni kimwe mu bihesha u Rwanda kuba igihugu gitoshye, akaba amasoko y’inzuzi za mbere nini kandi ndende muri Afurika, ari zo Nili na Congo.

Ibi byanya bikomye mu Rwanda birimo Pariki ya Nyungwe, Ibirunga, Akagera, n’amashyamba ya Mukura, Gishwati, ibiyaga nka Kivu, Ruhondo, Muhazi, Mugesera, Cyohoha na Rweru, ibishanga nka Rugezi, ubusitani bwa Nyadungu ni bimwe mu bigize ubwiza nyaburanga abazitabira CHOGM baza bafitiye amatsiko.

Itegeko rigenga ibidukijije mu Rwanda rikomeza rigaragaza uburyo ubutaka n’amazi bikwiye kurindwa isuri n’ibintu bihumanya nk’amasashi ubu yamaze kuba amateka, amavuta, amazi mabi n’irangi bikomoka mu nganda, uducupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, na byo kubishyira ahabonetse hose ni sakirirego.

Amahoteli y’u Rwanda yo yatangiye gukoresha amacupa, ibirahure cyangwa inkongoro z’ibyuma mu guha abantu ibinyobwa n’ibiribwa, aho gukoresha uducupa, amasahane, udukombe n’imiheha bikoreshwa inshuro imwe.

Tukivuga ku binyobwa n’ibiribwa mu Rwanda byari bimenyerewe ko icyayi na kawa ari byo bigurishwa hanze bikazanira igihugu amadevize, ariko ubu byarahindutse.

Gahunda ni iyo guhuza ubutaka no guhinga imyaka ihuriweho, bikaba byarafashije abahinzi kutongera guhingira ingo zabo zonyine(kandi na byo bitabahagije).

Ubu ibihingwa hafi ya byose byahindutse ngengabukungu guhera ku muceri, ibigori, ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, ibitoki, imiteja, avoka, imyembe, ndetse n’ibikomoka ku bworozi, ubu bisigaye bijyanwa mu mahanga ya kure n’aya hafi.

Ibicuruzwa mu gihugu imbere na byo bibasha kugezwa ku baturage bose hifashishijwe imihanda ya kuburimbo kugeza ubu igera mu turere twose tw’igihugu.

Imihanda ya kaburimbo ni kimwe mu bikorwaremezo Leta yiyemeje ko izaba ireshya n’ibirometero 14,100 bitarenze umwaka wa 2024, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane hagati y’imijyi n’icyaro.

Iyi mijyi igomba kuba yubatswe mu buryo bw’inzu zigeretse kandi zigerwaho n’imihanda zose, izubatswe mu buryo bw’akajagari zigakurwaho.

Icyaro na cyo kigomba kuba kigizwe n’inzu zubatswe mu midugudu kandi zimwe zigatuzwamo imiryango myinshi(nk’izo bita eight in one) mu gace kadashobora kubateza ibiza, kugira ngo ahasigaye hose habashe gukoreshwa imirimo isaba ubutaka bugari cyane cyane iy’ubuhinzi.

Uku kuba hamwe kw’abaturage bituma Leta ibagezaho ibyo yifuza mu buryo bworoshye, birimo amazi, amashanyarazi, amasoko, amashuri n’amavuriro, byose bikazajya byubakwa iruhande rwabo nta kongera gukora ingendo ndende.

Ntawakwibagirwa ko ubukanguramba kujijura abantu kuri gahunda za Leta buzagera kuri bose mu buryo bworoshye, harimo kubasaba kwishyira hamwe bagashinga ibigo by’imari bibateza imbere, gukusanya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo buri wese abone serivisi z’ubuzima adahenzwe.

Ntawabivuga ngo abirangize ariko ibi byaba iby’ingenzi biranga icyerezo 2035 kizaba gishyira u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buciriritse(Middle income countries), ndetse n’icyerekezo 2050 cyo kizaba gishyira u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka