Ibyo wamenya ku ndwara ya ‘prééclampsie’ yibasira bamwe mu bagore batwite

Prééclampsie/ Preeclampsia ikunze kwibasira abagore batwite mu gihe barengeje ibyumweru 20, irangwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na Poroteyine nyinshi mu nkari.

Abagore batwite bakunze kwibasirwa na preeclampsia
Abagore batwite bakunze kwibasirwa na preeclampsia

Prééclampsie ishobora gutuma ingobyi umwana abamo mu nda (placenta) yomoka ikava mu mwanya wayo, cyangwa se ikaba yatuma umubyeyi abyara igihe kitageze, ishobora ngo gutera ibibazo ku mwana bigaragara nyuma yo kuvuka nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ku rubuga www.merckmanuals.com.

Mu bindi bmenyetso bishobora kwerekana ko umugore utwite afite ‘prééclampsie’ harimo kubyimba ibiganza, intoki, ijosi ndetse n’ibirenge. Iyo ‘prééclampsie’ ikomeje ntivurwe, ngo ishobora gutuma umugore utwite ahura n’indwara ya ‘éclampsie’ iyo ishobora gutuma ingingo zitandukanye z’umugore utwite zangirika harimo no kuba ubwonko bwe bwagira ikibazo ntibukomeze gukora neza.

Iyo umugore utwite agize ‘prééclampsie’,ntavurwe bikaza kugera kuri ‘éclampsie’ aba ashobora kugaragaza ibimenyetso birimo gusa n’utakaje ubwenge, kugagara, kuvugishwa, ubwonko ntibukomeze gukora neza bitewe n’umuvuduko w’amaraso ukabije, n’umwana akaba ashobora gupfira mu nda.

Ku bagore bamwe na bamwe, ‘prééclampsie’ ijyana no kubyimba ibiganza, intoki, ijosi, isura, no ku mubiri ukikije amaso ndetse no ku birenge. Ikindi umugore utwite ashobora kwiyongera ibiro ku buryo bwihuse, harimo kuba yakwiyongera ibiro 2.2 mu cyumweru.

Hari kandi kubabara umutwe bikabije, kutabona neza, kwitiranya ibintu n’ibindi, kubabara mu nda mu gice cy’ahagana hejuru aho umwijima uba, kugira isesemi no kuruka no kunanirwa guhumeka neza.

Ikibazo cya ‘prééclampsie’ gikomeye gishobora kwangiza ingingo zirimo ubwonko, impyiko, ibihaha, umutima ndetse n’umwijima.

Impamvu zitera ‘prééclampsie’ ntizizwi ikunze kwibasira abagore bafite ibi bikurikira
Abasanganywe ikibazo cy’umuvuduko ukabije cyangwa se izindi ndwara z’umutima, abasanganywe indwara ya Diyabete, cyangwa se abagize Diyabete mu gihe cyo gutwita (diabète gestationnel).

Gutwita umugore afite munsi y’imyaka 17 cyangwa se arengeje imyaka 35 y’amavuko, kuba mu muryango hari abakunze kugira icyo kibazo ‘prééclampsie’, kuba yaragize icyo kibazo no ku zindi nda yatwise mbere.

Hari kandi kuba umubyeyi utwite, afite abana barenze umwe mu nda (naissances multiples), ikindi cyongera ibyago byo kugira ‘prééclampsie’, ngo ni ukugira umubyibuho ukabije.

Ese preeclampsie iravurwa?

Abagore batwite bari hagati ya 3 na 7 % ngo bahura n’icyo kibazo cya ‘prééclampsie’ ijyana n’umuvuduko w’amaraso ukabije na poroteyine nyinshi mu nkari, mu gihe ’éclampsie’ yo igera kuri umwe mu bagore ijana (1 % ), ariko iyo atavuwe byihuse ikaba yamwica.

Muri rusange abaganga bavuga ko ‘Prééclampsie’ ikunze kugaragara guhera ku byumweru 20 umugore atwite na nyuma gato yo kubyara, aho ngo bishobora kurangira mu cyumweru kimwe nyuma yo kubyara, ariko bikaba byageza no ku byumweru bitandatu nyuma yo kubyara. Nubwo bibaho gakeya, ariko ngo hari n’igihe ibibazo bya ‘prééclampsie’ na ‘éclampsie’ byibasira umubyeyi akimara kubyara.

Ibibazo bya ‘prééclampsie’ na ‘éclampsie’, ni ibibazo bigaragara mu gihe cyo gutwita gusa, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mugore utwite, umwana uri mu nda, cyangwa se bombi icyarimwe, ariko icyiza ngo ni uko bivurwa kandi bigakira.

Hakurikijwe urwego ‘prééclampsie’ iriho, umuganga ashobora gusaba umugore uyifite guhagarika ibikorwa byose akaryama akaruhuka igihe kinini, bishobora kuba ngombwa ko ashyirwa mu bitaro agakurikiranwa bihagije, guhabwa imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, cyangwa se akaba yabyazwa byihuse niba bishoboka bidategereje ko igihe cyo kubyara nyacyo kigera.

Mu gihe umubyeyi utwite yagize icyo kibazo ku buryo bukomeye, abaganga bakomeza gukurikirana ubuzima bwe, ariko n’ubw’umwana uri mu nda, iyo agejeje ku byumweru 34, ngo abashobora kubyazwa uwo mwana ku buryo bwihuse, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuvura icyo kibazo.

Mu miti ikunze gutangwa muri icyo gihe, ngo harimo uwitwa ‘sulfate de magnésium’ ufasha mu kugabanya ikibazo ntigikomeze kwiyongera.

Na nyuma yo kubyara, ababyeyi bagize ikibazo gikomeye cya ‘prééclampsie’ cyangwa se ‘ éclampsie’, ngo bakomeza guhabwa imiti ‘sulfate de magnésium’ mu masaha 24 nyuma yo kubyara, kandi bagakomeza gukurikiranywa bya hafi. Na nyuma yo gutaha bava kwa muganga bakajya baza gusuzimisha niba ikibazo cyararangiye burundu.

Ku mubyeyi wagize ikibazo cya ‘prééclampsie’ ku nda ibanza, mu gihe atwise inda ikurukiraho, ashobora kwandikirwa na muganga kujya afata ‘aspirine’ iri ku rugero ruto (dose pédiatrique d’aspirine), rimwe ku munsi mu gihembwe cya mbere cy’inda, kugira ngo birinde ko ‘prééclampsie’ yakongera kwisubiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka