Ibyo umuririmbyi wo muri Sauti Sol yigiye kuri Perezida Kagame

Umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, witwa Bien-Aimé Baraza, ubwo yavugaga ku rugendo baherutse kugirira mu Rwanda, bakerekeza i Musanze mu birori byo Kwita Izina abana b’Ingagi, yakomoje no ku bihe bitangaje atazibagirwa yagiranye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Abagize Sauti Sol batumiwe mu birori byo Kwita Izina
Abagize Sauti Sol batumiwe mu birori byo Kwita Izina

Ibi birori byabaye tariki 2 Nzeri 2022, biba ku nshuro ya 18, itsinda ry’ umuziki, Sauti Sol, na ryo ryagombaga kwita izina maze ryita umuryango mushya w’ingagi Kwisanga.

Nyuma yaho iri tsinda ryaje kwitabira igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night cyabereye ku nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo.

Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma ndetse na Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Itsinda rya Sauti Sol ryaririmbye zimwe mu indirimbo zabo ndetse bafatanya n’Umunya-Senegal wamamaye mu muziki wa Afurika, Youssou N’Dour.

Ubwo yavugaga ku bihe bagiranye n’umukuru w’Igihugu, yagize ati: “Nyuma yo kwita izina twamenyeshejwe ko Sauti Sol yatumiwe na Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame ngo dukorane siporo rusange izwi nka Car Free Day”.

Iyi ni siporo rusange abagize Sauti Sol bakoreye mu Rwanda, aho bagaragaje icyifuzo cy’uko no mu gihugu cyabo cya Kenya yazatangizwayo.

Baraza yagize ati “Iba kabiri mu kwezi, iyo Perezida ahari akorana siporo n’abaturage mu mihanda itandukanye yo muri Kigali. Ni umunsi witwa ‘Car Free Day’ aho nta n’umwe utwara imodoka muri ibyo bice kuva saa moya kugeza saa yine za mu gitondo”.

Mu rwandiko yanditse rwasohowe n’ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya, yavuze ko haba hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Kuri we ngo iyo ni yo Afurika nyayo yita ku baturage bayo.

Baraza avuga ko mbere y’uko batangira iyo siporo hari ijambo Perezida Kagame yababwiye akibabona aho yagize ati "Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?"

Bien-Aimé Baraza asuhuzanya na Perezida Kagame ubwo bari bahuriye muri siporo rusange mu Rwanda
Bien-Aimé Baraza asuhuzanya na Perezida Kagame ubwo bari bahuriye muri siporo rusange mu Rwanda

Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n’amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano.

Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n’inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza, ibyabanje kumutonda, ati: “Siniyumvishaga uko Perezida w’imyaka 64 agiye kugendana nanjye w’umusore muri siporo. Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta".

Yavuze kandi ku mahirwe ahabwa abakiri bato mu Rwanda ati: “Amahirwe ahabwa urubyiruko mu Rwanda ntaho nayagereranya no muri Kenya, kuko ho umuntu uhabwa nk’inshingano zo kurinda umukuru w’igihugu aba ari mu myaka 40. Ibi byerekana uko Kenya ifata urubyiruko rwayo, kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n’abagore nk’uko u Rwanda rubikora”.

Aha yahise atanga urugero rw’uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31.

Mu nzira kandi ngo aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, maze Perezida na Madamu we bahindukira basa nk’ababereka ko indirimbo yabo irimo gucurangwa. Nk’abahanzi, ngo basanga nta kwakirwa neza kurenze uko.

Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b’abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza.

Ikindi ngo ni uko Sauti Sol yashimye ndetse itungurwa n’imikorere y’umukuru w’igihugu. Ati: “Twatunguwe n’uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo maze arahagarara afata ifoto na wo (selfie), abatera akanyabugabo.

Akomeza avuga ko ibyo byerekana imiyoborere myiza, ati “Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwa remezo by’agatangaza muri buri ngengo y’imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero”.

Baraza yavuze ko atazibagirwa ijambo ry’ingenzi Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo. Ati: “Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n’abandi”.

Ibi ngo byamubereye isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka