Ibyo u Rwanda rwagezeho ntibizatuma rwirara - Prof Shyaka

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka, aratangaza ko nubwo ubundi bushakashatsi bwagaragarije ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere gitekanye ku isi, u Rwanda ruzakomeza gushakira Abanyarwanda icyiza.

Ubushakatsi bushyashya bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi n’amanota 92%, aho umuturage yishimira kuba aho ari nta kimuhungabanya.

U Rwanda kandi Kuri ruri ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa, nyuma ya Singapore ifite igipimo cya ruswa kiri kuri 5% naho u Rwanda rugakurikiraho na 12%. U Rwanda nirwo rwonyine ku mugababe wa Afurika rugaragara mu bigugu bihagaze neza mu kurwanya Ruswa.

Gusa Prof. Shyaka avuga ko ntawukwiye kwirara kuko inzira ikiri ndende cyane cyane mu mibereho y’abaturage, no kurinda ibyagezweho kugira ngo hatabaho gusubira inyuma, nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012.

Yagize ati: “Iterambere ry’ubukungu ritangwa n’imiyoborere myiza, inzego zihamye zashyizweho. (…) ariko mu mibereho myiza y’abaturage u Rwanda ntiruvugwa, turashaka kubishyira mu mihigo”.

Prof. Shyaka yizera ko gahunda mbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) n’inzego za Leta zihamye arizo zizafasha u Rwanda kugera ku mibereho myiza abaturage bifuza. U Rwanda rufite gahunda yo kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse.

Nubwo ngo Leta atariyo ishinzwe gutamika abaturage, Prof. Shyaka yemeza ko uruhare runini ari urwayo, mu gushyiraho ibikorwaremezo, guha ubushbozi abataruge no kubashakira ibyabateza imbere ibindi bakabyikorera.

Prof Shyaka yemeza ko inzira u Rwanda rwahisemo yo gukurikiza igihugu nka Singapore rutibeshye, kuko ahenshi ibi bihugu biba bikurikiranye. Yongeraho ko n’amavugurura yakozwe mu nzego za Leta yahinyuje benshi batizeraga ibyo u Rwanda rukora.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka