Ibyo dukora ntitubitangaza - Meya wa Musanze ku manota mabi

Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.

Mu mihigo ya 2021-2022 Akarere ka Musanze kaje mu turere dutanu twa nyuma (25/27).

Naho muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ya 2024 igaragaza uko abaturage bishimira imiyoborere, ako karere kagaragara ku mwanya wa 30/30.

Ibi kandi byiyongeraho imyanya mibi ako karere kakunze kuzaho muri gahunda yo kurwanya igwingira mu bana, ndetse no muri gahunda y’isuku n’isukura.

Ni akarere kandi kakomeje kugaragaramo ibibazo mu miyoborere, aho kamaze kuyoborwa n’aba Meya batanu mu myaka irindwi ishize.

Ibyo bibazo bigenda bigaragara muri ako karere, bikaba byagira ingaruka ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bigashyira akarere mu myanya mibi, ni kimwe mu bikomeje kwibazwaho na benshi mu batuye ako karere, nk’uko bamwe mu baturage babitangarije Kigali Today.

Hagenimana Venuste ati ‟ tukababazwa no guhora twumva akarere kacu mu myanya ya nyuma mu mihigo no mu zindi Raporo tubona. Twumvise ko ako karere kari no ku mwanya wa nyuma muri raporo ya RGB y’uburyo abaturage bahabwa serivise”.

Arongera ati ‟Iyo turebye, tubona akarere kacu kari gutera imbere. Reba iyi miturirwa yubakwa, reba amahoteli yo ku rwego rw’isi yubatswe mu Kinigi, reba imihanda urebe uburyo abantu bakunda kudusura baza kureba ibyiza nyaburanga birimo ingagi n’ibirunga, ariko buri gihe tukiyumva inyuma, twe biratuyobera”.

Mugenzi we ati ‟Birangora kwiyumvisha uburyo tuza inyuma mu bintu byose kandi dukize, nitwe tugaburira hafi igihugu cyose ibirayi, nitwe dufite ubutaka bwera, nitwe dukungahaye ku kirere cyiza udusuye akumva atataha, ariko ukumva ngo turi abanyuma mu mihigo, mu miyoborere, mu kurwanya igwingira, ntabwo tubyumva”.

Nyuma yo kubona izo mpungenge abatuye Akarere ka Musanze bagenda bagaragaza, zijyanye n’uburyo akarere kagenda kaza inyuma muri raporo zitandukanye z’uburyo uturere dukurikirana, Umuyobozi w’ako karere, Nsengimana Claudien, yagize icyo avuga kuri icyo kibazo, mu nama Komite Nyobozi y’ako karere iherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yavuze ko kuba akarere gahora kaza ku mwanya wa nyuma, icyabuze ari ukumenyekanisha ibyo akarere gakora ngo abaturage babimenye.

Ati ‟Umwanya wa nyuma twagiyeho muri Raporo ya RGB, nimusoma iyo raporo murasanga kuba Musanze yaraje ku mwanya wa 30, si uko tudafite ibikorwa byadushyira ku mwanya wa mbere. N’ikimenyimenyi Huye yabaye iya mbere iri mu rugendoshuri hano i Musanze, bivuze ngo hari ibyo bagomba kutwigiraho”.

Arongera ati ‟Icyabuze ni ukumenyekanisha ibyo dukora, tukabatumira ngo mudufashe kubimenyekanisha, ku baturage ari nabo bagenerwabikorwa. Mu by’ukuri ibikorwa birahari ariko abaturage ntibabizi, ndetse n’ibitakozwe ngo basobanurirwe impamvu bitakozwe n’ingamba biri gufatirwa ngo bikorwe”.

Yerekana uburyo iyo raporo igaragaza ko abikorera b’i Musanze (PSF) hari ibyo batakoze mu gihe uyu mwaka akarere katashye inzu icumi z’amagorofa.

Akomeza agira ati ‟Ntabwo ari twebwe twaba tugaragara ko tudafite ibikorwaremezo mu gihe dufite imihanda ya kaburimbo iri ku burebure bwa kilometero 168.

Arongera ati ‟Ntabwo ari twe twavuga ko turi inyuma mu gihe twujuje isoko ry’ibiribwa ryatwaye miliyari 4,5Frw, mu gihe dufite isoko rinini nka GOICO, mu gihe dufite agakiriro kagezweho n’ibindi. Bivuze rero ko icyaburaga ari ukumenyekanisha ibyo dukora, ese tumenyekanisha dute ibyo dufiteho ibibazo cyangwa tutarakora ngo abaturage bacu babimenye, ndetse banatekereze bagaragaze n’uruhare rwabo mu guhigura imihigo”.

Uwo muyobozi yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gufasha abaturage gusobanukirwa ibyabateza imbere n’icyazamura imibereho yabo, birinda amakosa arimo kubaka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakubahiriza igishushanyo mbonera n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje kuba akarere keza nkamusanze gafite ibikorwa remezo nkibirunga ,amahotel akomeye kaza mumyanya yanyuma mukugira abana bagwingiye .

Gusa nange ndabinginze mpora nsoma amakuru mutugezaho ariko nabuze nimero zanyu ngo mbamenyeshe igikorwa nageneye igihugu nkimpano
Murigahunda yo gutera igiti maze gutera ibiti 3000 kumuhanda ndetse nokuri zaruhurura iyo akaba Ari impano nageneye igihugu

Byaba byiza mumvugishije nkabaha amakuru yuzuye merereye nyamasheke
Telephone yange ni 0780143350

Mushimiyimana claude yanditse ku itariki ya: 18-12-2024  →  Musubize

Iyo utanga service neza neza niyo yivugira, ntabwo ariwowe uyishima.

Janvier, kayonza yanditse ku itariki ya: 17-12-2024  →  Musubize

Ntawe umenyekanisha ibikorwa birivugira nonese niwowe utanga service kd unayishime?? Cg abayihabwa nibo bayishima??

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2024  →  Musubize

Fiyi rapport ni ukuri ntz mikorere ya musanze nanjye nabaha 40%

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka