Ibyifuzo byacu byitaweho ahasigaye ni ahacu - Abatuye Cyabakamyi
Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza basanga kuba ibyifuzo byabo byaritaweho igisigaye ari uruhare rwabo mu gutora.
Ibi byatangajwe na bamwe mu batuye uyu murenge kuri uyu wa kane tariki 14 Ukuboza 2015, ubwo abadepite babasobanuriga ingingo zimwe na zimwe mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda zavuguruwe.

Ababarirwa mu bihumbi bitatu, bamwe muri bo bagize icyo bavuga bashima ko ubusabe bwabo bahuriyeho n’indi mbaga y’Abanyarwanda, basaba ko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa bwahawe agaciro n’inteko Nshinga amategeko imitwe yombi.
Umwe muribo yagize ati “Ibyifuzo byacu byitaweho bihabwa ishingiro ahasigaye ni ukubyemeza mu matora hagatorwa icyo twahataniye.”
Mu byo abo baturage bagaragaje ko bandikiye inteko Nshinga amategeko imitwe yombi bahatanira, ni uko Perezida Paul Kagame yakurirwaho inzitizi mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda bakamusaba kubayobora kubera ubushobozi bakomeje kumubonamo.

Ndayambaje Jerome yavuze ko ibyo inteko Nshinga amategeko yari ishinzwe byarangiye ahasigaye ari ahabo bakitabira gutora bashimangira ibyari mu busaabe bwabo.
Ati “Tariki 18 Ukuboza 2015 irantindiye ngo nzinduke kare njya gutora “Yego” kuko kuyitora ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’amajyambere arambye birangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.”
Depite Kabasinga Chantal na Depite Hindura Jean Pierre bari baganirije aba baturage, basabye abaturage kuzitabira amatora ku munsi wayo wa tariki 18 Ukuboza 2015 kandi hakiri kare, kugira ngo bashimangire mu buryo bufatika ishingiro ry’ibyo basabye mu nyandiko.

Depite Kabasinga Chantal yagize ati “Uko mbabona mwiteguye gushimangira ibiri mu busabe bwanyu natwe twasanze ko bifite ishingiro.”
Mu murenge wa Cyabakamyi abaturage bagaragaje ko bashishikajwe cyane no kuzitabira amatora.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndishimye cyanee kubwuko igitekerezo cyacu cyashyigikiwe ubutukaba twiteguye kwitorera umusaza wacu ntankomyi
Mu Karere ka Nyanza turi tayari gutora yego muri referandumu y’itegeko nshinga rivuguruye.
Abadahigwa b’i Nyanza ntawuteze kuduhiga!
ibikumwe byacu biriteguye 100% gutora yego maze dukomezanye narudasumbwa moise w’ u Rwanda ndetse nisi yose bavandi imana Ihe
umugisha abanyarwanda.