Ibyiciro by’ubudehe bizashingira no ku mafaranga urugo rwinjiza ku kwezi

Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abatishoboye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justine, yasobanuye uko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba biteye hakurikijwe amafaranga yinjizwa n’urugo.

Gatsinzi Justine ukora muri LODA yasobanuye ibyerekeranye n'ibyiciro by'ubudehe bivuguruye
Gatsinzi Justine ukora muri LODA yasobanuye ibyerekeranye n’ibyiciro by’ubudehe bivuguruye

Uyu muyobozi ubwo aherutse mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, yasobanuye byimbitse bimwe mu byagendeweho mu gushyiraho ibyiciro bishya by’ubudehe.

Gatsinzi yavuze ko umuntu uri mu cyiciro cya A ari uwishoboye ati “Ni umuntu ufite ubuzima bwiza, wishoboye uwo kera bitaga umukire. Aho urugo rushobora kuba rwinjiza amafaranga 600,000frw kuzamura”.

Uri mu cyiciro cya B ari cyo gikurikaho, Gatsinzi Justine yagize ati “Ari umukozi ukorera umushahara, ari uyakura ku zindi nkomoko zirambuye, haba mu mujyi no mu cyaro ni uri hagati ya 600,000frw kugeza kuri 65,000frw.”

Uri mu cyiciro cya C ho hagendewe ku bushobozi bwo gukora. Yakomeje agira ati “Hagendewe ku kigereranyo ari hagati ya 65,000frw na 45,000frw yaba avuye ku cyo yakoreye, ku mutungo yaba inka, inzu akodesha bigushyira mu cyiciro cya C”.

Mu cyiciro cya D ho baracyahashakira ubushobozi bwo gukora, ati “Ni uwo kwinjiza 45,000frw bidashoboka. Byaba muri ya mirimo akora, byaba ibyo atunze bifite uko bimwinjiriza.”

Ati “Hari n’ikindi cyiciro cya E ariko cyo umwihariko ni uko ari umuntu utabasha gukora kuko akuze kandi ari incike, nta muntu babana ubasha gukora kandi habayeho gushishoza ko nta mitungo afite. Cyangwa se ari umuntu ufite ubumuga bukabije, icyo na cyo ni kimwe mu mpamvu zituma umuntu adakora ariko atari impamvu yo gukena.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndabona bidakwiye ko umuntu ufite umushahara wa 65,000 Frw yashyirwa mu kiciro kimwe n’uhembwa 500,000 Frw kuko ntibahuje imibereho.Ibyo uwa 500,000Frw yageraho akoresheje umushahara we ,uwa 65,000Frw ntiyabigeraho.Erega n’iyo Banki ahemberwamo yamuha Avance sur Salaire igendera ku mushahara we,ikamuha n’ubundi udufaranga duke.Naho wa wundi wa 500,000 Frw ikamuha menshi. Ababishinzwe bazarebe ko babikosora.

KAYIRANGA LAMBERT yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Ubintu bitangaje ni gute ufata Umuntu uhembwa 65,000frw ukamushyira mu kiciro kimwe n’uhembwa 500,000frw birababaje bazareke abaturage babitangeho ibitekerezo njye mbibona gutya ibyiciro byakabaye byinshi urugero:hagati ya 65,000frw-150,000frw icyiciro, 150,001frw-250,000frw icyiciro,250,001frw-450,000frw icyiciro,450,001frw-600,000frw icyiciro....

Aimé yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Byari bikenewe ko havugururwa ibyiciro by’ubudehe, gusa hazakoreshwe ubushishozi mukugena ugomba kuba mukiciro iki n’iki kuberako ibyambere harimo ibibazo byinshi,hazirindwe amarangamutima mukugena abagomba kubibamo nkuko byagiye bigenda ubushize,aho umuntu utagira n’urwara rwo kwishima yari yarashyizwe mukiciro cya gatatu naho umukire agashyirwa mucyambere!ibyo byatumye umukire arushaho gukira n’umukene arushaho gukena,ikindi kandi hazanatekerezwe n’uburyo byazajya bivugururwa vuba,kuberako uko iterambere ryihuta ninako hari abava mukiciro bajya mukindi,byibura bikajya bihindurwa buri myaka ibiri.ikindi harebwa uburyo hasesengurwa abagenerwa bikorwa, kuberako abenshi bagerageza gusaba guhindurirwa ibyiciro kugirango nabo bashyirwe mumibare y’abagenerwa bikorwa, noneho nanone kubagenerwa bikorwa hajye hashingirwa kubyo umugenerwa bikorwa akeneye by’ukuri. aho ndatanga urugero.nkiyo umuturage ahawe inka y’agaciro k’ibihumbi magana atanu atagira n’itarasi imwe yo guteraho ubwatsi,ubwo iyo nka iba izatungwa niki koko? umuturage uhabwa inka ashaje atagifite imbaraga zo kwiyitaho,mugihe ahawe inka ubwo yabaho ite koko? mubyukuri gahunda ya girinka munyarwanda ninziza rwose, ariko hazanozwe uburyo zitangwamo kuko inyinshi ni izipfubusa.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Ariko mubyukuri umuntu uhembwa 300k akwiriye kujya mukiciro nuhembwa 65k ko ko?reka ntange urugero:uhembwa 300K inguzanyo kumushahara yemerewe nibura 3,600,0000 mumyaka itatu,Uyu yagura ikibanza ariko uhembwa 65K yemerewe 780000 mumyaka itatu ubu ko ko murabona aya harikibanza kirimo?Maze mwarangiza mukabashyira mukiciro kimwe?Nkicyifuzo hari icyahinduka peee 600K&250Kabo bahurire mukiciro kimwe ni uko mbyumva.

Njyewe yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ntabyiciro bikwiye kubaho kuko abana babonye buruse batigeze biga nibo babaha ubuhamya kubyiciro

edo yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Haracyarimo ikibazo, umuntu winjiza 600k ntakwiye kugereranywa n’uwinjiza miliyoni amagana ufite inganda

Rwema yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ariko se ubu koko Diregiteri mu kigo runaka cg Minisiteri yarakwiye kujya mu kiciro kimwe na MINISITIRI ufata za miliyoni cg umunyeganda winjiza za miliyoni ku kwezi. Hakwiye kujyaho ikiciro cy’abaherwe binjiza za miliyoni kuzamura bakajya hamwe na Perezida, aba minisitiri n’abacuruzi babaherwe.

Petra yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

B iyo bahera kuri 200000 ,65 akwiye kuba muri C

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka