Ibyiciro by’ubudehe bishobora kuva kuri bine bikaba bitanu

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justin aravuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe bishobora kuva kuri bine byari bisanzwe, bikaba bitanu.

Gatsinzi Justin ukora muri LODA avuga ko ibyavuye mu bitekerezo by'abaturage by'agateganyo bigaragaza ko ibyiciro by'ubudehe bishobora kuba bitanu
Gatsinzi Justin ukora muri LODA avuga ko ibyavuye mu bitekerezo by’abaturage by’agateganyo bigaragaza ko ibyiciro by’ubudehe bishobora kuba bitanu

Ibi abishingira ku bimaze kuva mu bitekerezo by’abaturage inzego zitandukanye zirimo Leta n’abafatanyabikorwa bamaze iminsi bakusanya. Ni amakuru agamije kunoza ibyiciro by’ubudehe no gukosora amakosa agaragara mu byiciro byari bisanzwe biriho.

Gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe imaze iminsi iganirwaho n’inzego zitandukanye, abaturage bakaba barasabwe kuyitangaho ibitekerezo kugira ngo ibyiciro bishya bizaze bivuguruye bitumvikanamo amakosa yagaragaye mu byiciro byari biriho, aho wasangaga abaturage bavuga ko bahawe ibyiciro by’ubudehe bitabakwiye.

Hari abandi bavuze ko bijya gushyirwaho abaturage batari bazi ko hari serivisi bazemererwa cyangwa bakazimwa hashingiwe ku cyiciro cy’ubudehe umuturage arimo.
Hari n’abayobozi bashinjwe guhindura amakuru abaturage babahaye, bakanga kubashyira mu byiciro bibakwiriye by’abatishoboye mu rwego rwo kugaragaza ko mu gace uwo muyobozi ayobora nta bakene benshi bahari.

Icyemezo cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe cyavutse muri 2018 mu nama y’umushyikirano yabaye muri uwo mwaka nyuma y’uko hari abaturage benshi bagaragaje kutishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), avuga ko na bo basanze ari ngombwa kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Ati “Impamvu ikomeye cyane ni uko ibyo mu mwaka washize wa 2018 byagendanaga n’inyungu abantu bifuzaga, ugasanga serivisi ziratangwa zishingiye ku cyiciro cy’ubudehe umuntu arimo, ugasanga umuntu arifuza ko yakwishyurirwa mituweli, yajya muri VUP, rimwe na rimwe ugasanga na ba bandi bishoboye na bo barifuza kujya muri iyo nzira kugira ngo babone izo nyungu. Ibyo na byo twabibonyemo inzitizi.”
Ati “Ibyiciro by’ubudehe rero babifashe nk’ibyo gufasha abantu guhabwa serivisi, bituma amahane aba menshi, ibibazo biba byinshi, kujurira kuba kwinshi, tuza gusanga nta yindi nzira tugomba gukoresha uretse kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, nibura buri wese yibone mu cyiciro kimukwiye.”

Abaturage bibaza aho gahunda yo guhindura ibi byiciro igeze, bakagaragaza n’amatsiko ku miterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe. Gatsinzi Justin, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), asobanura ko ubu barimo kugana ku musozo wo gukusanya amakuru.

Inzego zishinzwe gukusanya amakuru zivuga ko kugeza ubu iby’ibanze byavuye muri iryo kusanyamakuru biteganya ko ibyiciro by’ubudehe bishobora kuba bitanu nk’uko Gatsinzi akomeza abisobanura.

Ati “Kugeza ubu amajwi menshi yahurije ku byiciro bitanu mu mwanya wa bine byari bihari. Ibyiciro bitanu ni byo abenshi bahurijeho. Raporo twagiye twegeranya yaba iyakozwe n’inzego za Leta, yaba iyakozwe n’abafatanyabikorwa, twasanze ubwiganze ari ubwo ku byiciro bitanu.”

Gatsinzi avuga ko ibizakurikizwa kugira ngo abaturage bashyirwe mu byiciro na byo ngo bisobanutse ku buryo abaturage ubwabo ari bo bazajya bishyirira umuntu mu cyiciro bitewe n’uko bamuzi, ku buryo buri wese azaba ari mu cyiciro kimukwiriye. Ibi ngo bizakosora ibyabayeho mu bihe byahise aho abantu bagiye binubira ko batanze amakuru ariko ibyavuyemo bikaza bihabanye n’amakuru batanze, rimwe na rimwe bakabwirwa ko ari mudasobwa zabihinduye.

Mu rwego rwo kwizera kandi ko amakuru atazagera hejuru ngo ahindurwe, inzego zibishinzwe zivuga ko amakuru azatangirwa ku mudugudu azaba abitse ku mpapuro z’umwimerere zibitse ku mudugudu ku buryo nihabaho kwibeshya bizoroha kubikosora barebeye kuri izo mpapuro z’umwimerere.

Mu bindi inzego zishinzwe ivugururwa ry’ibyiciro zizeza abaturage ni uko ibyiciro bishya by’ubudehe ari ibyo gufasha Leta mu igenamigambi, atari ibyo gushingirwaho hatangwa serivisi zimwe na zimwe nko kwishyurira abanyeshuri muri kaminuza cyangwa gutanga ubufasha runaka. Izo serivisi ngo zizajya zihabwa uzikwiriye hakurikijwe uko agaragara, bitandukanye n’uko ubu byakorwaga aho wasangaga hari ababirenganiramo bitewe no gushyirwa mu cyiciro kitabakwiye.

Gatsinzi ushinzwe imibereho myiza mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), avuga ko amazina y’ibyo byiciro na yo ahari ari na menshi yatoranyijwe mu yandi menshi ariko akaba akirimo gusuzumwa ku buryo kugeza ubu batakwemeza ko hari ayamaze gutoranywa, dore ko no kwakira ibitekerezo bikomeje.

Mu gihe amazina y’ibyo byiciro bishya ataraboneka ngo yemezwe, abantu bazagenda bashyirwa mu byiciro by’ubudehe hashingiye ku bushobozi buboneka mu ngo, ku bushobozi bwo gukora, cyangwa se ku nkomoko y’ibyaba bitunze umuryango, bityo ibyiciro by’ubudehe bikagenda bizamuka ari na ko birutana kugeza no ku bafite ubukire bugaragara bubashoboza kuba bakwihitiramo uko babaho kubera amikoro bafite.

Ibikorwa byo gukusanya amakuru mu buryo bwa rusange ku byiciro bishya by’ubudehe byatangiye muri Gashyantare 2019. Igihe cyo gutangaza ibizava muri iryo kusanyamakuru bya burundu ntikiratangazwa icyakora ngo ni mu gihe cya vuba.
Abaturage basabwa kuzitabira ibikorwa byo kubashyira mu byiciro bishya by’ubudehe, ibyo bikorwa bikazabera ku rwego rw’umudugudu. Impamvu bashishikarizwa kwitabira ngo ni uko ari bo bazagira uruhare mu kwemeza icyiciro buri muturage akwiye kujyamo dore ko baba banaziranye.

Amatariki yo guhura no gushyira buri wese mu cyiciro gishya cy’ubudehe na yo ngo bazayamenyeshwa igihe nikigera, buri muturage agashishikarizwa kuhibera, ariko utazaba ahari abaturage ngo bazamutangaho amakuru bakurikije uko bamuzi.

Aya makuru yerekeranye n’aho ibikorwa byo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe bigeze, yatanzwe mu cyumweru gishize mu kiganiro cyateguwe na Pax Press ku nkunga y’Umuryango Nterankunga w’Abanya-Norvege (NPA) ku bufatanye na MINALOC, LODA ndetse n’imiryango ya Sosiyete Sivile itandukanye harimo umuryango wa Transparency International Rwanda, urwanya ruswa n’akarengane, hamwe na Never Again Rwanda, umuryango uharanira kubaka amahoro no kurwanya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu karere ka Karongi umurenge waRuganda gushyi abaturage mubyiciro bishya mbona hakirimo ikibazo kuko ubuyobozi aribwo buvuga ikiciro umuturage bamushyiramo abegende ye Ku ngingo imwe gusa yabari mukiciro runaka

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Gewe ibi simbishyigikiye kuberako muri twe abanyarwanda dushaka kurwanira icyiciro cyambere n’icyakabiri ndababwiza ukuri muzasanga birutwa nuko byahoze keretse niba ntakintu cy’inkunga kizajya kigenerwa abari mucyambere n’icyakabiri ,naho ubundi abayobozi b’imidugudu n’utugari mubahaye imirire ,vraiment mubanze mubitekerezeho kuko bizabyara akavuyo kenshi.murakoze

Samson patience yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

muhaye.
abakurubumudugudu
kurya.ruswa.ubushije
sukobyagenze.mbona
inama.yange
=>1.byakorwa.nabaturage.nubuyozi.kuva
kumurenge.kuzamura
=>2.kuzana.mudasobwa
mudugudu
=>3.abayobozi.bakava
mubiro.kuva.kumurenge
kuza.kuntumwa
zarubanda
bikagenderako
bamudugudu.abo
kukagali.ntibabikoreho

ntendure yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka