Iby’ibanze mwarabibonye, ubu turabifuzaho imbuto nzima - Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi arasaba abafashijwe na Leta yahagaritse Jenoside mu myaka 25 ishize, kwera imbuto nyuma y’igihe kinini bamaze bitabwaho.

Ministiri w'urubyiruko asaba abafashijwe gufasha abandi
Ministiri w’urubyiruko asaba abafashijwe gufasha abandi

Ibi Minisitiri Mbabazi yabisabye urubyiruko ruhagarariye urundi rwose mu gihugu kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019, ubwo yatangizaga ibiganiro bigamije kwitegura Kwibuka25.

Arabaza urubyiruko ati “Mbese mwaragwingiye? Oya! Ndabona mutoshye musa neza, mwarafumbiwe, mwitaweho, mwarakurikiranywe, ibikenerwa byose by’ibanze mwarabibonye, none turabifuzaho imbuto nzima”.

Minisitiri Rosemary Mbabazi asaba urubyiruko kutabona ibibazo nk’ibibazo, ahubwo nk’ibisubizo bashobora kubyaza amahirwe.

Avuga ko urubyiruko rwitezweho kugira uruhare mu biganiro bitangwa mu midugudu mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25, guhumuriza abagira ihungabana ndetse no gutanga ubufasha butandukanye ku batishoboye barokotse Jenoside.

Hari bamwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko bagomba guha Leta yabarokoye inyiturano yo guhindura imibereho n’imitekerereze by’abandi Banyarwanda.

Uwari Senateri Iyamuremye Augustin kuri ubu akaba ari mu bagize Urwego Ngishwanama ari mu baganirije urubyiruko ku bijyanye no gusigasira ibyagezweho
Uwari Senateri Iyamuremye Augustin kuri ubu akaba ari mu bagize Urwego Ngishwanama ari mu baganirije urubyiruko ku bijyanye no gusigasira ibyagezweho

Usanase Grace avuga ko yari igitambambuga mu mwaka wa 1994, kuri ubu akorera umuryango ‘Never Again Rwanda’ yiyemeje gukomeza komora ibikomere n’isanamitima mu Banyarwanda.

Ati ”Nk’umuntu warokotse hari icyo ngomba igihugu, hari icyo ngomba Inkotanyi zaturokoye zikatugira Abanyarwanda”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Abdallah Utumatwishima utarahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe akomeza ashimira Leta y’u Rwanda kuba amaze imyaka 25 atabona abantu bahunga babitewe no kubura amahoro mu gihugu.

Ati “Kuba utabona udusafuriya tw’imbyiro n’uturago cyangwa utumatela dushaje, kuba mu myaka 25 ibyo bintu nta bihari, mu gihe twe twahungaga buri kwezi, ni amahirwe akomeye dukwiriye kwishimira”.

Dr Utumatwishima avuga ko amahirwe urubyiruko rw’iki gihe rufite ari uko “rwigishwa ibyiza” mu gihe urwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo rwatozwaga kwihorera kuko “babwirwaga ko Abahutu bakandamijwe kuva kera”.

Mu biganiro abayobozi b’urubyiruko biriwemo kuri uyu wa gatatu i Rusororo mu karere ka Gasabo, bumvise ubuhamya bwa bagenzi babo ndetse n’inama z’abayobozi mu nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka