Ibyangombwa by’ubutaka bitangiye kwiganwa n’abashaka kwiba amabanki

Komisiyo y’igihugu y’ubutaka iratangaza ko hari bamwe mu Banyarwanda bamaze gufatwa bigana ibyangombwa by’ubutaka bashaka kwiba amafaranga y’amabanki.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rishinzwe ubutaka no kubupima, Eng. Didier Giscard Sagashya, avuga ko bamaze gufata abantu bane beretse amabanki ibyangombwa mpimbano by’ubutaka mu rwego rwo kugirango bahabwe inguzanyo.

Si aba bantu bamaze kuvugwa muri ubu busambo gusa kuko hari n’abandi 15 bamaze kubivugwaho. Aba bantu bane bamaze gufatwa, komisiyo igiye kubashyiriza ubushinjacyaha.

Sagashya ati: “aba bantu bahimbye ibyangombwa uko biri ndetse na kashe byose kuburyo umuntu atitonze bamubeshya”.

Kuva kubarura ubutaka byatangaira, nyiri ubutaka afite uburenganzira bwo kubutangaho ingwate muri banki, akaba asabwa kwerekaba ibyangombwa by’ubutaka bwe.

Komisiyo y’ubutaka irasaba amabanki kuba maso bakabanza bakareba niba ibyangombwa bahawe ari nyakuri kuko bitabaye ibyo amabanki niyo bajya abihomberamo. Amabanki arasabwa kwihutira guhamagara komisiyo mu gihe babishidikanyaho nkuko n’ibimaze gufatwa ariko byafashwe.

Iyi komisiyo imaze gushyiraho uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha amabanki kureba mu bubiko bwa komisiyo akamenya niba ibyangombwa bahawe atari ibihimbano.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka