Iby’ingenzi byaranze #Umushyikirano2024 (Amafoto +Videwo)

Umushyikirano wabaye ku nshuru ya 19 ukamara iminsi ibiri kuva tari ya 23-24 Mutarama 2024, abawitabiriye barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda atangiramo impanuro, hanafatwa ingamba zitandukanye zo gukomeza kubaka Igihugu.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19

Uyu mushyikirano witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abari mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, abaturage bari hirya no hino mu gihugu ahari hateguwe ho kuwukurikiranira no kuhatangira ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bafite. Wakurikiwe kandi n’abo mu nzego z’umutekano ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga, ibyamamare muri muzika, mu mupira w’amaguru, mu itangazamakuru, n’abandi bo mu nzego zinyuranye.

Uyu mushyikirano wari umwanya mwiza wo kongera guhura kw’abawitabiriye no kungurana inama, bahana ibitekerezo byo gukomeza kubaka Igihugu.

Abadipolomate b'inshuti z'u Rwanda na bo bari mu bitabiriye iyi nama
Abadipolomate b’inshuti z’u Rwanda na bo bari mu bitabiriye iyi nama

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe imaze guterwa muri rusange nyuma y’imyaka 30 ishize u Rwanda ruhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo Abanyarwanda bakomeze batere imbere.

Yanibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo neza bakemura ibibazo by’abaturage ndetse bakarushaho kubegera aho bishoboka hose, bakirinda ko umwanya wabo wo gukora uba uwo guhora mu nama zihoraho.

Perezida Kagame kandi yabwiye Abanyarwanda ko bagomba gutekana kuko ubuyobozi n’inzego z’umutekano zizakomeza gusigasira umutekano w’Igihugu.

Muri uyu mushyikirano, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ishusho ku byagezweho mu myaka irindwi ishize hashyirwa mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1). Ibikorwa by’ingenzi bimaze kugerwaho bikubiye mu nkingi eshatu ari zo Ubukungu, Imibereho myiza y’Abaturage n’Imiyoborere.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, yari yafatiwemo imyanzuro 13 yose ikaba yarashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 91%.

Uyu mushyikirano wo ku nshuro ya 19 wabaye umwanya mwiza w’ibiganiro byatanzwe n’Abayobozi batandukanye byagarutse ku mibereho y’Abanyarwanda n’ibyo bagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bakomeze kubafasha kwiteza imbere.

Abo mu nzego z'umutekano bari mu bitabira iyi Nama
Abo mu nzego z’umutekano bari mu bitabira iyi Nama
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepomuscene Abdallah ubwo yageraga kuri Kigali Convention Center ahabereye iyi nama yaje yitwaje ikayi n'ikaramu byo kwandikamo ibitekerezo n'inyunganizi byava mu musaruro w'iyi Nama ihuriza hamwe inzego zitandukanye z'Igihugu
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepomuscene Abdallah ubwo yageraga kuri Kigali Convention Center ahabereye iyi nama yaje yitwaje ikayi n’ikaramu byo kwandikamo ibitekerezo n’inyunganizi byava mu musaruro w’iyi Nama ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’Igihugu
Mu Mushyikirano habayeho gushyikirana! Urwenya n'ibitekerezo bifitiye Igihugu akamaro bigasangirwa na mbere y'uko Inama itangira
Mu Mushyikirano habayeho gushyikirana! Urwenya n’ibitekerezo bifitiye Igihugu akamaro bigasangirwa na mbere y’uko Inama itangira
Inararibonye na zo ntizihezwa mu Mushyikirano
Inararibonye na zo ntizihezwa mu Mushyikirano
Iterambere ry'Igihugu ntirisiga urubyiruko kuko u Rwanda rw'ejo ari rwo rwubakiyeho, ba Nyampinga b'u Rwanda mu bihe bitandukanye na bo baritabiriye
Iterambere ry’Igihugu ntirisiga urubyiruko kuko u Rwanda rw’ejo ari rwo rwubakiyeho, ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye na bo baritabiriye

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto + Videwo: Richard Kwizera & Eric Ruzindana/Kigali Today

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka