Iburengerazuba: Polisi yakuye abaturage mu bucoracora ibereka inzira y’ubukire
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bubifashijwemo n’ubuyobozi bw’iyo Ntara n’Ingabo, bashyikirije abagore bahoze mu bucoracora imirasire y’izuba ingo 1,379, ubworozi bw’inkoko n’ingurube n’inzu ku miryango itari izifite.
Ni ibikorwa Polisi yamuritse mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, mu gihe yizihiza imyaka 21 ikorana n’abaturage.
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari wifatanyije n’abaturage bashyikirijwe ibikorwa, avuga ko umufatanyabikorwa wa mbere bafite ari umuturage, ari yo mpamvu bahisemo kumufasha kugera ku iterambere.
Ati "Inshingano za Polisi ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, kandi twifuza ko umuturage uwo mutekano awugiramo uruhare, ni yo mpamvu twibanze ku bikorwa bibagirira akamaro."
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ashimira Polisi ibikorwa byakozwe, agasaba abagenerwabikorwa kubifata neza bikazabateza imbere, abasaba kwirinda kubiryaniramo.
Mu Ntara y’Iburengerazuba Polisi yubakiye inzu imiryango irindwi itari ifite aho gutura, harimo n’umuryango wa Nyirasafari Jocelyne utuye mu Karere ka Rubavu uvuga ko bashimye inzu bahawe kuko batari kuyiyubakira.
Ati "Twari dusanzwe tuba mu mujyi wa Gisenyi tugorwa no kubona amafaranga y’ubukode, baduhaye inzu nziza ijyanye n’igihe harimo ubwiherero n’aho gukarabira twishimye cyane."
Polisi nk’urwego rushinzwe gukumira ibyaha rusanzwe ruhanganye n’abaturage bakora ibikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa (Gucora) mu Rwanda binyuranije n’amategeko, ikaba yakuye abagore barenga 157 muri ibi bikorwa ibafasha guhurira muri Koperative zibaganisha ku iterambere.
Umwe ati “Polisi yaduteye inkunga turoroye ndetse twatangiye kubona umusaruro, ubu turi mu nyungu. Baduhaye ingurube 2 zihaka n’amashahi 3 n’ikigabo, ubu zarabwaguye dufite ibyana 19 kandi turimo gushima Polisi. Turashima umukuru w’igihugu, Imana imwongerere iminsi yo kubaho kandi bakomeze kugira gukunda abaturage".
Vugayushaka Hamida ni umwe mu bagore bahawe korora ingurube bari basanzwe bakora ibikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda binyuranije n’amategeko, avuga ko bitandukanyije n’ibi bikorwa ahubwo bashyira imbere kwikorera no kwiteza imbere.
Ati "Mbere twaracoraga, ariko ubu twigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe rijyana imbuto i Goma rizitwaye mu modoka kugira ngo twitandukanye no gucora, abandi bagasigara bita ku matungo. Ibi byaduhumuye amaso, bitwereka inzira yo kwiteza imbere kandi twubashye amategeko y’igihugu".
Niyoyubu Rehema umwe mu bagore bashyizwe hamwe borora inkoko, avuga ko Polisi yabafashije kuva mu bikorwa byo gucora.
Agira ati "Polisi ni yo yatwinjije mu bworozi bw’inkoko, mbere twari abazunguzayi n’abacoracora, ariko ubu twabaye aborozi ndetse twatandukanye na biriya bikorwa. Twizera ko mu minsi iri imbere tuzatangira kubona umusaruro."
Niyoyubu ashima ubuyobozi bwatekereje kubakura mu bikorwa bakora batishimira ahubwo ari ugushaka amaramuko, akizeza ababahaye inkoko 1000 ko bazazitaho kandi zikabateza imbere.
Mu bikorwa Polisi yakoreye mu Ntara y’Iburengerazuba harimo guha Ingo 1,379 amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, harimo 88 yahawe abaturage ba Karongi, Rusizi 123, Rubavu 346, Nyamasheke 335, Rutsiro 100, Nyabihu 277 hamwe na Ngororero 110.
Inkuru zijyanye na: Ibikorwa by’Iterambere bya Polisi 2021
- Ruhango: Arashimira Polisi yamukuye ku muhanda ikanamwubakira
- Bugesera: Barishimira ko basezeye ku gucana agatadowa babikesha Polisi
- Muhanga: Bishimiye amashanyarazi bahawe n’inzu bubakiwe na Polisi
- Musanze: Umukecuru yashyikirijwe inzu, atungurwa n’abapolisikazi bamutuye ibiseke
- Iburasirazuba: Polisi yashyikirije imiryango irindwi inzu zo kubamo
- Kigali: Umurenge wa Bumbogo wahembwe imodoka kubera ubudasa mu kurwanya Covid-19
- Ibikorwa by’iterambere bashyikirijwe na Polisi bigiye kubahindurira imibereho
- Polisi yashyikirije abaturage ibikorwa by’iterambere byatwaye Miliyoni 997 Frw
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bikorwa Police iri Gukorera Abaturage n’ibyo gushimirwa, Ariko se nk’Abadafite ababakorera Ubuvugizi bo bazaba bande? Nko muri Rubavu - Gisenyi - Mbugangari Aho twiboneye Umusaza wirirwa ahetse uruhinja afite n’abandi Bana 3 Bose hamwe ni 4 ngo umukazana we yapfuy’abyara, umugore we nawe Apfuye ejobundi yishwe na Cancer umusaza nta kazi, umuhungu we ubyara utwo twana yaratorongeye bishobora kuba ko ari toroma y’ibyagwiriye uwo muryango, none umusaza yanze gutererana Abo baziranenge, inzu aba mo niyo akodeshya none ARI kwibaza uko azajya Abona Ay’ubukode no gutunga Abo Bana, Abandi bakibaza kuki we adakorerwa Ubuvugizi nk’abandi.