Iburengerazuba: Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’uturere kubera urugero abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba kubera urugero rwiza abo bayobora mu mpinduramatwara.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b'uturere kubera urugero abaturage
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’uturere kubera urugero abaturage

Minisitiri Gatabazi yabisabye abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba, Komite Nyobozi z’uturere, biro y’Inama Njyanama z’Uturere bamaze iminsi itatu bigishwa ku buyobozi buzana impinduka.

Guverineri uyobora Intara w’Iburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye Kigali Today ko abayobozi b’uturere batowe bakeneye guhabwa ubumenyi butuma bashobora guteza imbere abo bashinzwe kuyobora, kandi nyuma y’ubumenyi bazajya babazwa ibyo bashinzwe.

Yagize ati "Abantu bapfa amasezerano kandi ntawe usarura aho atabibye, nta gihe kinini bamaze batowe, bagomba guhabwa ubumenyi butuma bashobora kugira impinduka mubo bashinzwe kuyobora kandi ibyo barimo bigishwa bazajya babibazwa kuko ntacyo bazajya bitwaza."

Inzobere mu miyoborere Paddy McBane ukomoka mu gihugu cy’Amerika, avuga ko impinduka mu miyoborere itangirira ku muyobozi nyiri ubwite.

Agira ati "Ubusanzwe impinduka mu miyoborere itangirira ku muntu ku giti cye, iyo amaze kwimenya, amenya icyo ashinzwe, ikibura n’icyo yakora mu kugera aho akeneye kugeza abo ayobora."

Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba bavuga ko amasomo ku buyobozi buzana impinduka, azabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo harimo kurwanya ubukene mu baturage, kurwanya imirire mibi mu bana no kurwanya ubuzererezi.

Minisitiri Gatabazi avuga Umuyobozi mwiza ari uharanira kugeza abaturage aho ashaka, kandi mbere yo kubayobora agomba kubaremamo icyizere.

Agira ati "Kugira ngo abaturage bakugirire icyizere babiterwa nuko bakubona, ubitaho, ubakunda, bigufasha kubagezaho impinduka wifuza."

Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi mwiza agomba guhora yongera ubumenyi, kunoza imyitwarire, kunoza imikorere, kunoza igenamigambi, kwirinda amatiku n’amacakubiri, gushyira hamwe no kubera urugero rwiza abo ayobora."

Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi wagiriwe icyizere ahabwa ubumenyi, kujya mu nshingano, gukorerwa ingenzura no kubazwa inshingano.

Yongeyeho ko umuyobozi ushaka impinduka akoresha igihe neza kandi akarangwa no gukorera mu mucyo, kwirinda ruswa, itonesha n’amacakubiri, kurwanya amatiku ahubwo agashyira hamwe n’abandi.

Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tunengwa kuba turi mu turere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, n’ubukene kandi ariyo Ntara ifite amahirwe menshi yo kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka