Iburengerazuba: Insengero 110 muri 3,104 ni zo zemerewe gukora

Ubuyobozi bw’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko insengero 110 ari zo zemerewe gukora mu gihe izindi zigisabwa kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu Ntara y’Iburengerazuba habarizwa insengero 3,104 zikorera mu Turere turindwi, ariko ibikorwa byo kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ngo zishobore kongera gukora nyinshi ntizarashobora kubigeraho.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorereo (RIC) mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 25 Nzeri 2020 baganiriye ku mikorere y’amatorero n’amadini no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet, ukuriye impuzamatorero mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara ariko bifuza kuganira n’ubuyobozi bw’uturere kugira ngo baganire imikorere no gufatanya kugenzura ko insengero zujuje ibisabwa zikaba zafungurwa.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye RIC baganira n'ubuyobozi bw'Uturere
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye RIC baganira n’ubuyobozi bw’Uturere

Agira ati “Icyorezo cya COVID-19 twafatanyije kukirwanya, Guverinoma yahisemo ko insengero zigenda zifungurwa buhoro buhoro bitewe n’ubukana bw’icyorezo, intambwe imaze guterwa ni uko hari insengero zimaze gufungurwa mu turere twose kandi uturere tubisuzumye bakabona ibikorwa bitunganye byafungurwa buhoro buhoro.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet, avuga ko kuba hari insengero zitarafungurwa atari ubushake buke ahubwo ko ari ikibazo cyo kubahiriza ibisabwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bifuza gushyira mu bikorwa ingamba zikumira iki cyorezo, cyane cyane hagenzurwa niba insengero zujuje ibyangombwa no kwemeza ko zifungurwa.

Ati “Ikigiye gukorwa ni uko iyi mpuzamatorero irimo gukorera ku nzego zo hejuru ntikorera mu nzego z’ibanze kandi na ho hari amatorero n’amadini bihakorera kugira ngo habeho imikorere myiza, ikindi ubufatanye ntibugomba kuba mu kurwanya COVID-19 gusa ahubwo no mu bikorwa by’iterambere tugomba gufashanya mu guharanira ko abaturage bacu bagira imibereho myiza.”

Abayobozi b'uturere n'amatorero bitabiriye iyi nama
Abayobozi b’uturere n’amatorero bitabiriye iyi nama

Imibare y’insengero zimaze gufungurwa hagendewe ku turere igaragaza ko insengero 110 ari zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango mu gihe izindi nyinshi zikinoza ibyo zisabwa n’ubwo hari izujuje ibisabwa zasabye gufungurwa ariko zitaremererwa kubera igenzura rijyana no kureba uko icyorezo kimeze aho ziri gukorera.

Mu Karere ka Rusizi hamaze kwemererwa insengero 6 muri 328, muri Nyabihu hamaze kwemererwa 9 muri 476, muri Rubavu hemerewe 13 muri 439, muri Nyamasheke hemerewe 8 muri 546, muri Ngororero hemererwa 24 muri 402, muri Rutsiro hemerewe 23 muri 451, mu gihe muri Karongi hemerewe 27 muri 462.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INSENGERO nizishaka zose zizafungwe.Nubundi abo zifitiye akamaro ni pastors n’abapadiri gusa bakuramo Icyacumi n’amaturo.Ntacyo zimaliye Imana,ahubwo zirayisebya.Muli 1994,hari Insengero zitabarika.Nyamara ntibyabujije Genocide kuba,ikozwe na pastors,abapadiri n’abayoboke babo.Muli 1994,Abayobozi bose b’igihugu bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide:Ministers,Prefets,Bourgmestres,Conseillers,Abasirikare,Interahamwe,etc…,bose bitwaga “abakristu”.Mbisubiremo,insengero zifitiye akamaro gusa abakuru b’amadini.

abijuru yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Tubashimiye inkuru (amakuru) nziza utugezaho.

Cornelius yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka