Iburengerazuba: Batatu bafatanywe amabaro 25 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rubavu na Rusizi, yafashe mu bihe bitandukanye abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda amabaro 25 y’imyenda ya caguwa, bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku itariki ya 24 Kemena 2022, hafashwe uwitwa Fiacre Nsabimana afite amabaro 14, afatirwa mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Kamembe, Akagali ka Cyangugu, Umudugudu wa Kadasomwa.

Ku itariki ya 25 Kamema hafashwe uwitwa Ntirugirimbabazi Augustin, na Niyonsenga, bafashwe bafite amabaro 11, bafatirwa mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, Akagali ka Burushya, Umudugudu wa Mutembe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aya mabaro yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati "Amabaro yafatiwe mu Karere na Rubavu, yari yinjijwe mu Rwanda anyujijwe mu kiyaga cya Kivu abikwa mu rugo rw’uwitwa Ntirugirimbabazi, aho yayagezaga afashijwe na Niyonsenga, bombi Polisi yasanze bamaze kuyinjiza mu nzu bahita bafatwa."

Bakimara gufatwa bavuze ko ayo mabaro ari ay’uwitwa Habimana utuye mu Murenge wa Kanama mu isanteri ya Mahoko, akaba yari yabahaye akazi ko kuyamuzanira bayakuye ku nkombe z’ikiyaga, akabahemba amafaranga ibihumbi 10 aje kuyafata.

SP Karekezi asobanura uko Nsabimana yafashwe, yavuze ko yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAC 843 B, atwaye imifuka ya sima yahishemo amabaro 14 y’imyenda ya caguwa.

Yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu muhanda wo mu Mudugudu wa Kadasomwa ku makuru yari yatanzwe n’umuturage.

Ati "Abapolisi bahagaritse imodoka yari atwaye basanga ipakiye imifuka ya sima ariko yahishemo hasi imyenda ya caguwa, yinjijwe mu buryo bwa magendu."

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyo myenda ya caguwa ifatwa, n’abayinjiza mu gihugu bagafatwa.

Yasoje yibutsa ko ubucuruzi bwa magendu buri mu bimunga ubukungu bw’igihugu, anibutsa ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu gufata abantu bose bakora magendu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’Amadorali y’Amerika (US$5000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka