Iburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibongeye gutorwa

Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twabonye abagize Inama Njyanama zizatorwamo abayobozi b’uturere, muri iyo Ntara ariko hari abari abayobozi b’uturere batatu biyamamaje ntibatorwa, na ho umwe ntiyiyamamaje.

Abatowe muri Rusizi
Abatowe muri Rusizi

Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize.

Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17.

Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu matora rusange byitabiriwe n’abakandida 41, mu gihe abari basabye kujya mu matora rusange bari 48.

Mu Karere ka Nyamasheke abari bashatse guhatana mu matora rusange y’abazajya mu nama njyanama bari 52 hagomba gutorwamo umunani.

Rusizi abagize ubushake bwo kwiyamamaza bari 52 nabo bagomba gutorwamo umunani, mu gihe Karongi bari 25, Rutsiro bari 38, Nyabihu bari 41 na ho Ngororero bari 35.

Umunsi w’itora nyiriza wari witabiriwe n’abakandida bagomba gutorwa, hamwe n’abagomba kubatora bavuye mu nteko itora igizwe n’Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, inama y’igihugu y’Urubyiruko, inama y’igihugu y’Abafite ubumuga na Komite y’Abikorere ku rwego rw’Akarere, bagombaga kugezwaho imigabo n’imigambi y’abiyamamaza bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeza ku batuye Akarere n’Igihugu muri rusange.

Dore urutonde rw’abatowe muri buri Karere:

Ngororero

Abatowe mu Ngororero
Abatowe mu Ngororero

1. Tuyisingize Anastase
2. Nkusi Christophe
3. Uwihoreye Patrick
4. Budengeri Elad
5. Sebazungu Modeste
6. Shyerezo Norbert
7. Nyiramasengesho Jeannette
8. Bakunzibake Emmanuel

Mu bakandida bari biyamamarije gutorwa harimo n’uwari umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid utashoboye gutsinda, icyakora uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashoboye gutambuka.

Rutsiro

Abatowe mu Rutsiro
Abatowe mu Rutsiro

1. Murekatete Triphose
2. Habumugisha Olivier
3. Iyakaremye Venant
4. Munyaneza Jean Maurice
5. Murenzi Phanuel
6. Mwiseneza Emmanuel
7. Havugimana Etienne
8. Umutoni Clemence

Mu Karere ka Rutsiro abari muri Nyobozi biyamamaje ntibashoboye gutsinda, abo ni Ayinkamiye Emerance wari Mayor na Gakuru Munyakazi Innocent wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

Karongi

Abatowe i Karongi
Abatowe i Karongi

1. Mukarutesi Vestine
2. Niragire Théophile
3. Nyamurindi Protais
4. Ntakirutimana Julienne
5. Mwiza Ernest
6. Ngarambe Vedaste
7. Umukunzi Paul
8. Byabagabo Nzoyibona Claude

Mu Karere ka Karongi abari muri Nyobozi biyamamaje bashoboye gutambuka, aribo Mukarutesi Vestine wari umuyobozi w’Akarere na Niragire Théophile wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

Rubavu

Abatowe i Rubavu
Abatowe i Rubavu

1. Nzabonimpa Deo
2. Habimana Kabano Ignace
3. Iraguha Thierry
4. Mbarushimana Sefu
5. Buhendwa Miradji
6. Nizeyimana Bitero Patrick
7. Munyaneza J Claude
8. Ndabarinze Ezekiel

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ntiyiyamamaje, icyakora uwari umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu wari wiyamamaje yongeye kugaruka.

Nyabihu

Abatowe muri Nyabihu
Abatowe muri Nyabihu

1. Simpenzwe Pascal
2. Habanabakize Jean Claude
3. Rusaro Julien
4. Ngororano Damien
5. Nkiko Jean De Dieu
6. Mutuyimana Olivier
7. Habanabakize Protais
8. Munyaneza Charles

Nyabihu abari muri Nyobozi biyamamaje bongeye kugirirwa ikizere, aribo Simpenzwe Pascal na Habanabakize Jean Claude, mu gihe uwari umuyobozi w’Akarere we yinjiriye muri 30% by’abagore.

Rusizi

1. Dr Kibiriga Anicet
2. Twagiramungu Jonas
3. Kwizera Géovani Fidèle
4. Uwumukiza M. Jeanne
5. Habiyakare J. Damascène
6. Uwumukiza Béatrice
7. Gisore Eric
8. Ndagijimana Louis Munyemanzi

Mu biyamamaje mu Karere ka Rusizi harimo umuyobozi w’Akarere Kayumba Ephrem, ariko ntiyashoboye kongera kugirirwa ikizere ngo atorwe.

Nyamasheke

Abatowe i Nyamasheke
Abatowe i Nyamasheke

1. Iyamuremye Yassin
2. Mugabonake Bayingana Olivier
3. Muhayeyezu Joseph Desiré
4. Mukamasabo Appolonie
5. Hategekimana Jules Cesar
6. Renzaho Jean Giovani
7. Rugira Amandin Jean Paul
8. Uzarama Fausta

Uwari Umuyobozi w’Akarere, Mukamasabo Appolonie yongeye kugirirwa icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri Kirehe twishimiye amatora uko yagenze kuba Muzungu wari meya nabaribafatanije nawe ndetse na perezida wanjyanama bafatanije kutwicira akarere wendubu natwe twakongera kujyamubahataniribikombe byimihigo

Salongo yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Aya matora yagenze neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka