Iburengerazuba: Bagiye kwifashisha n’Abihayimana mu kurwanya Covid-19

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko urugamba rwo kurwanya Covid-19 mu Ntara ayobora rugiye kongerwamo izindi nzego z’abikorera kugira ishobore guhashywa, harimo n’Abihayimana.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François

Guverineri Habitegeko abitangaje mu gihe iyo Ntara ibarirwamo abarwayi 2702, na ho abamaze kubura ubuzima kuva icyorezo cyagera mu Rwanda ni 48, umubare ushobora kwiyongera mu gihe abaturage batirinze icyorezo cya Covid-19 nk’uko babisabwa.

Avuga kandi ko arimo gusura uturere areba ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo, akareba aho bipfira n’ahagomba gushyirwa imbaraga.

Guverineri Habitegeko yongeraho ko icyorezo gihari kandi kirimo kwiyongera, agasaba abaturage kucyirinda bubahiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi, arimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera n’abandi hamwe no gukaraba kenshi kandi neza intoki.

Agira ati “Ejo nari i Karongi, uyu munsi nari i Rutsiro, icyo tureba ni uburyo bwashyizweho mu gucunga icyorezo niba bukora neza, tugasaba ko hakorwa igishushanyo cy’ahantu hibasiwe mu kwandura Covid-19 cyangwa hashobora kwibasirwa. Ni ukuvuga ahahurira abantu benshi nk’amasoko, cyangwa ahantu abantu bashobora guhimba bakahahurira nk’utubari mu ngo, aho hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha amabwiriza”.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwite bwa Leta n’inzego z’umutekano zimaze iminsi mu kazi ko kwigisha abaturage, ariko biboneka ko hari abadohoka agatangaza ko hagiye kongerwamo izindi mbaraga.

Ati “Tumaze iminsi dukora nk’abayobozi n’inzego z’umutekano, ariko ubu turifuza ko n’abandi bafatanyabikorwa binjira muri uru rugamba, nk’abikorera, Abihayimana, abanyamakuru n’abandi bakagira uruhare mu gushishikariza abantu kwirinda iki cyorezo”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bazakorana n’abanyamakuru n’abahanzi mu kubwira abantu ububi bw’icyorezo n’uko bagomba kwirinda.

Avuga kandi ko intege nke zirimo kuboneka mu baturage batumva amabwiriza yo kwirinda, abayobozi badohoka bigatuma abaturage bagira ngo icyorezo cyararangiye, agasaba abayobozi kudacika intege kuko byatuma icyorezo gikomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka