Iburengerazuba: Akarere ka Rubavu ku isonga mu gutanga imisoro

Akarere ka Rubavu kahize utundi turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gutanga imisoro y’imbere mu gihugu.

Guverineri Habitegeko ashyikiriza igihembo Umuyobozi wa Aquavirunga
Guverineri Habitegeko ashyikiriza igihembo Umuyobozi wa Aquavirunga

Ikigo cy’Igihigu cy’imisoro n’amahoro (RRA), cyatangiye urugendo rwo gushimira abasora ku nshuro ya 20, igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.

Mu kugaragaza uturere twahize utundi mu gukusanya imisoro, aho Intara y’Iburengerazuba yinjije imisoro ingana na miliyari 44.1Frw kuri miliyari 39.7Frw yari ateganyijwe, bivuze ko iyo Ntara yinjije imisoro ku ijanisha rya 110.9%, bituma igira inyongera ya 24.2% ku misoro yari yinjije muri 2020/2021.

Hagendewe ku turere twahize utundi, Akarere ka Rubavu kabaye aka mbere kinjije miliyari 18.8Frw mu gihe kari gafite intego ya miliyari 17.2Frw, aka Rusizi kinjije miliyari 9.06Frw mu gihe kari gateganyije miliyari 8.02Frw.

Nyamasheke n’ubwo ari Akarere kaza ku mwanya wa mbere mu turere dukennye, kinjije miliyari 6.5Frw kuri miliyari 5.8Frw kari kiyemeje.

Umuyobozi wa Pfunda Tea Company ashyikirizwa igihembo
Umuyobozi wa Pfunda Tea Company ashyikirizwa igihembo

Akarere ka Karongi kinjije miliyari 9.6Frw kari kateganyije 8.7Frw, Ngororero yinjije miliyari 4.4Frw kuri 3.9Frw zari ziteganyijwe, Nyabihu yinjije miliyari 3.6Frw kuri miliyari 3.1Frw naho Rutsiro yinjije miliyari 3.4Frw kuri miliyari 3.1Frw yari ateganyijwe.

Mu Rwanda umubare w’abasora uriyongera ku mpuzandengo ya 32.7% buri mwaka, hagati ya 1999 na 2022, nk’uko RRA ibitangaza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimazina Ruganintwari Pascal, avuga ko ikoranabuhanga rizakomeza kwifashishwa mu gukemura ibibazo biboneka mu bikorwa byo gusora.

Agira ati “Tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura ibibazo bijyanye no kutubahiriza inshingano zo gusora, no kugaragaza abasora bakora nabi bagamije kunyereza imisoro n’amahoro”.

Ati “Intara y’Iburengerazuba umusoro ukomeje kwiyongera umwaka ku mwaka, uko imirimo yiyongera niko n’umusoro wiyongera."

Mu Ntara y’Iburengerazuba bamwe mu bahembwe barimo Nyungwe Management Company ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Mushinzimana work for faster development, ikorera mu Karere ka Rusizi, Inkunga Finance ikorera mu Karere ka Karongi, Aquavirunga ikorera mu Karere ka Rubavu, Rubavu Exploitation and Trading Company, Fibo Multi- Activities ikorera i Nyabihu, Uzabumwana Dorothée ikorera i Karongi, Family Solution ikorera Nyamasheke, Musabyimana Elisabeth ikorera i Nyabihu, Pfunda Tea Company ikorera mu Karere ka Rubavu.

Abahembwe hashingiwe kuba barasoze ku gihe kandi bakanasora menshi kurusha abandi, kuba nta kirarane cy’umusoro kandi nta makosa yamugaragayeho mu mwaka wa 2021, kuba yaritabiriye gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, gukoresha neza EBM hamwe no kuba yahize abandi mu karere akoreramo no mu cyiciro abarizwamo.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimazina Ruganintwari Pascal
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimazina Ruganintwari Pascal

Ubuyobozi bwa RRA bugaragaza ko imisoro iki kigo gikusanyiriza Uturere yinjijwe ku kigero cya 88.4%, ingana na miliyari 11.1Frw ku ntego yari iteganyijwe ya miliyari 12.6Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka