Iburengerazuba: Abikorera bahamya ko bigiye kuri Expo yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko hari amasomo bwakuye kuri Expo imaze ibyumweru bibiri ibera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ni Expo idasanzwe mu Rwanda kuko yari irimo kubera ku nkengero z’amazi, ndetse abayitabira bagashobora gutembera mu bwato ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Nkurunziza Ernest, umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko ari Expo yabafashije kwiga uburyo bazajya bategura Expo mu myaka iri imbere, kuko iyi ibaye nyuma y’imyaka 4 badategura Expo kubera icyorezo cya Covid-19.
Agira ati “Twari tumze igihe tudategura expo kubera icyorezo cya Covid-19, ariko turabona iyi yaragenze neza. Hari amasomo menshi twagiye twigiramo azadufasha gutegura neza izindi mu myaka iri imbere”.
Expo yaberaga ku mazi yitabiriwe n’abikorera bacuruza hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bamurika ibyo bakora bose bagera ku 166, mu gihe hari hateganyijwe nibura 250.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko bakomeza gufasha abikorera kumurika ibyo bakora, kuko uretse gucuruza ngo babona n’umwanya wo kugaragaza ibikorerwa mu Ntara.
Nkundabanyanga Yasin witabiriye Expo, agaragaza uburyo bwo kwigisha abana binyuze mu mikino, avuga ko yagize amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bakora ibintu bimwe, ariko bakabikora mu buryo butandukanye.
Agira ati “Twazanye abana turabatembereza, tubereka n’ibyiza biri hano, batembera mu bwato ku buryo bo batumvaga ko twishyuye amafaranga, ahubwo bakumva bakwigumiramo, byaradushimishije cyane. Twungutse abandi bagenzi bacu dukora ibintu bimwe, dusangira ubunararibonye ndetse duhana na nomero ku buryo tuzanasurana, tukareba ibyo baturusha natwe tukabereka ibyo tubarusha.”
Nkurunziza avuga ko ibintu byagenze neza, bashoje Expo bamaze kwakira abantu babarirwa mu bihumbi 45, akavuga ko batangiye abantu bitabira ari bakeya ariko iminsi ya nyuma haza abantu nibura ibihumbi bibiri ku munsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|