Iburasirazuba: Uwari Umujyanama wa Guverineri yagizwe Visi Meya wa Rwamagana

Kagabo Richard Rwamunono yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Ubukungu, akaba yari asanzwe ari umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Kagabo Richard Rwamunono
Kagabo Richard Rwamunono

Uyu mwanya awusimbuyeho, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, weguye kuri izi nshingano.

Kagabo yari amaze imyaka 11 ari Umujyanama wa Guverineri w’Intara.

Akimara gutorwa, yavuze ko aje gufatanya n’abandi kwesa imihigo no guteza imbere abaturage.

Yagize ati "Nari maze imyaka 11 ndi Umujyanama wa Guverineri, nakurikiranaga imikorere y’Uturere, ubu rero ninjiye mu zindi nshingano ngiye kuba umujyanama ariko mfatanya n’abandi guteza imbere abaturage. Akarere kamaze igihe kaza mu myanya ya mbere mu mihigo, sinkwiye kuza ngo mbe ari jye utuma gasubira inyuma."

Ingamba afite ahanini ngo ni ukurushaho kwegera abaturage bakajya inama ku iterambere ryabo.

Mu kazi kamutegereje harimo kuvugurura inyubako z’Umujyi wa Rwamagana zishaje, imiturire ijyanye n’igishushanyo mbonera ndetse no guteza imbere abaturage cyane cyane mu kwihaza mu biribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka