Iburasirazuba: Urubyiruko rwatangiye Urugerero rwasabwe kwishakamo ibisubizo

Urubyiruko 6,668 rusoje amashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburasirazuba, rwatangiye urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10, rwasabwe kwimakaza ubumwe, kwishakamo ibisubizo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Batangiye batera ibiti
Batangiye batera ibiti

Ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, nibwo mu Gihugu hose hatangijwe urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10, rugizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye.

Mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, uru rubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye ari nabyo bizibandwaho muri uru rugerero rudaciye ingando.

Ibikorwa bizibandwaho harimo kubakira no gusana inzu n’ubwiherero by’abatishoboye, gusana imihanda, ibiraro n’amateme, kurwanya isuri haterwa ibiti cyane ibivangwa n’imyaka ndetse no gucukura no gusibura imirwanyasuri. Hari kandi gukangurira abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, ndetse no kubaka uturima tw’igikoni.

Atangiza uru rugerero mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye uru rubyiruko kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati "Urwanda rwagize amahitamo yo kumva neza kwishakamo ibisubizo, kuba umwe, kubazwa inshingano, twatojwe n’Umutoza w’ikirenga kureba kure no gukomeza ubudatsimburwa mu binyejana biri imbere. Rubyiruko rwacu, dukomere ku muco wacu, ubumwe bwacu, imyitwarire myiza, umurimo n’iterambere twese tubigizemo uruhare."

Guverineri Gasana kandi yasabye uru rubyiruko gukorera hamwe bagamije gushakira umuti ibibazo bihari.

Guverineri Gasana na we yitabiriye icyo gikorwa
Guverineri Gasana na we yitabiriye icyo gikorwa

Yabasabye kandi kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati "Iyo tuvuga Ubumwe bwacu dusigaye twongeraho Ubudaheranwa, kuko kudaheranwa ni ukutemera guheranwa n’ibibazo ahubwo tukiyemeza kwishakamo ibisubizo. Mbere na mbere tugomba gushyira imbere umuco wo gukunda Igihugu, umuco wo gukunda umurimo, Ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse mukagira ubupfura, ibyo nimubigira muzageza uru Rwanda aho twifuza."

Uru rubyiruko ruzamara igihe cy’ukwezi muri ibi bikorwa bigamije iterambere no guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10 rufite insanganyamatsiko igira iti "Duharanire umuco w’ubutore twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka