Iburasirazuba: Umurenge wa Karangazi ugiye guhembwa imodoka

Umurenge wa Karangazi ugiye guhabwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu Mirenge 95 igize Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa y’isuku n’isukura no kurwanya igwingira mu bana, yateguwe n’Intara ku bufatanye na Polisi y’Igihugu.

CP Bruce Munyambo, yavuze ko abatsinze ibihembo byabo bizaboneka vuba
CP Bruce Munyambo, yavuze ko abatsinze ibihembo byabo bizaboneka vuba

Ni amarushanwa yatangiye tariki 08 Ukuboza 2022, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze umuco w’isuku, turwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, tubungabunge umutekano dufatanya na Polisi y’Igihugu cyacu.”

Ni amarushanwa yari agamije guha abana indyo yuzuye, ifite isuku kandi inoze, gukangurira ababyeyi n’abana kwitabira amarerero n’ingo mbonezamikurire byubakiwe abana, kurwanya indwara ziterwa n’umwanda n’igwingira ry’abana, gukaraba intoki, kwita ku isuku y’ibiribwa no kugenzura ko indyo itegurwa yuzuye.

Muri aya marushanwa hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo, ubukangurambaga mu kurwanya umwanda aho abantu batuye no mu nkengero z’ingo, ubukangurambaga kuva ku Karere kugera ku Mudugudu no gusinya imihigo y’Isibo.

Hari kandi ubugenzuzi bugamije kureba uko ingamba zo kwimakaza isuku n’imibereho y’umwana zubahirizwa ndetse no gukurikirana ingamba zo kuvura abana bagaragayeho kugwingira n’indwara ziterwa n’isuku nke.

Ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023, Komiseri muri Polisi y’Igihugu, uyobora ishami rishinzwe imikoranire n’izindi nzego, CP Bruce Munyambo, yagaragarije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba ibyavuye mu isuzuma ry’amarushanwa y’isuku, isukura no kurwanya igwingira mu bana.

Aya marushanwa yakozwe mu Turere twose tugize iyi Ntara no mu Gihugu muri rusange.

Amarushanwa yatangiye buri Murenge wizera intsinzi
Amarushanwa yatangiye buri Murenge wizera intsinzi

Mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko, Akarere ka Ngoma ni ko kahize utundi Turere naho aka Kayonza kaza ku mwanya wa nyuma.

Ku rwego rw’Imirenge, uwa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ni wo wahize iyindi, unemererwa guhabwa imodoka ya Miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazayihabwa na Polisi y’Igihugu.

Ni mu gihe Akagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo ari ko kahize utundi Tugari.

Uretse Umurenge wa mbere mu Ntara ugomba guhembwa imodoka, Umurenge wa mbere muri buri Karere wabaye uwa mbere ariko utahembwe, uzahabwa amafaranga y’u Rwanda 1,500,000, Akarere ka mbere kazahabwa icyemezo cy’ishimwe ndetse n’igikombe naho Akagari ka mbere muri buri Karere gahembwe 1,000,000.

CP Bruce Munyambo yavuze ko ababaye indashyikirwa bazashyikirizwa ibihembo birimo imodoka, moto, amafaranga ibyemezo by’ishimwe n’ibikombe.

Aya marushanwa y’isuku, isukura no kurwanya igwingira mu bana, ni kimwe mu bikorwa byateganyijwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimiye Polisi y’Igihugu ku bikorwa ikora bigira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka