Iburasirazuba: Umuganda usoza Ukwakira wibanze ku gutera ibiti

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aho mu Turere twose hatewe ibiti bisanzwe ndetse n’ibivangwa n’imyaka, nyuma yawo hakorwa amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego rw’Imidugudu, no gutora abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imidugudu.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana atera igiti mu Karere ka Bugesera
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana atera igiti mu Karere ka Bugesera

Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Kagomasi, ni ho hatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba 2023-2024 ku rwego rw’Igihugu, ahatewe ibiti 22,000 ku buso bwa hegitari 35.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye Leta kuko yafashije abaturage b’aka Karere kurwanya ubutayu bwarangwaga mu Bugesera mu mwaka wa 2000, igashyiraho gahunda yo kuhatera ibiti.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagaragaje ko ibiti n’amashyamba bigira uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu, asaba abaturage kurengera ibidukikije, kurwanya isuri, kurimbisha aho batuye, kubungabunga ubutaka n’ibindi.

Yabasabye by’umwihariko kwita ku mashyamba kuko ariyo atuma Isi iba nziza, anasaba abafatanyabikorwa n’abaturage bafite imirima yatewemo ibiti kubibungabunga, no gukomeza kubitera ahantu hose hagaragara mu gishushanyombonera cy’Akarere, ko hagenewe gutera amashyamba.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana atera igiti mu Karere ka Bugesera
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana atera igiti mu Karere ka Bugesera

Nyuma y’uyu muganda rusange usoza ukwezi, abaturage bo mu Murenge wa Gashora, bakoze amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego rw’Umudugudu no gutora abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imidugudu.

Mu Karere ka Gatsibo umuganda wakozwe mu Mirenge yose, ahibanzwe ku gutera ibiti n’amashyamba kuri site zitandukanye mu Karere. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ari kumwe n’abafatanyabikorwa n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, ahatewe ibiti by’amashyamba n’ibivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi 20,451.

Nyuma y’umuganda mu Midugudu 602 igize Akarere hakozwe amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z’Imidugudu, hanatorwa Biro y’Inama Njyanama z’Imidugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Ubukungu, Munganyinka Hope n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kabare, ahatewe ibiti bisaga 13,000 ku musozi wa Nyagakonji.

Yasabye abaturage kugira umuco w’isuku n’isukura, anabakangurira gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene. Yasabye kandi kubungabunga ibiti byatewe, kwirinda ibiza no gufata ingamba zo guhangana nabyo.

Mu Karere ka Kirehe, Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Gahara mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba 2023-2024, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka n’imbuto.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, we yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatore, mu kubakira inzu, Murekatete Jacqueline, utishoboye.

Nzirabatinya yibukije abaturange ko bagomba kurangwa n’ubufatanye muri byose, batanga amakuru mu rwego rwo kwihutisha iterambere rya buri umwe.

Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Inama Njyanama, Banamwana Bernard n’abandi bajyanama n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibungo, mu muganda wo gutera ibiti ku buso bwa hegitari umunani (8).

Abaturage bibukijwe ko iyo ibiti bitewe nabi bidakura neza, bityo icyari kigambiriwe ntikigerweho basabwa kubifata neza kugira ngo bikure vuba.

Nyuma y’Umuganda hakurikiyeho amatora by’umwihariko mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Karenge, ahatowe abagize Inama Njyanama ndetse na Komite Nyobozi y’Umudugu wabo.

Akarere ka Nyagatare, Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, wabereye mu Mirenge yose 14, by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ubera mu Murenge wa Mimuri ahatewe ibiti ku bilometero umunani (8) ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba.

Abitabiriye umuganda baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo, Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuzirika ibisenge by’inzu hagamijwe kwirinda ibiza, isuku n’isukura, kwirinda guhohotera abana, kubahiriza amabwiriza ya Leta agenga utubari no kubungabunga umutekano.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwanakurikiranye ndetse bunayobora igikorwa cy’amatora, yo kuzuza komite Nyobozi z’Imidugudu hanatorwa Biro z’Inama Njyanama mu Midugudu 628 igize Akarere ka Nyagatare.

Mu Karere ka Rwamagana, Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyakariro, mu muganda wo gutera ibiti ku buso bwa hegitari 49.

Nyuma y'umuganda habaye n'amatora
Nyuma y’umuganda habaye n’amatora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka