Iburasirazuba: Umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti no kurwanya ihohoterwa
Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba, wibanze ku gutera ibiti by’imbuto no gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu Karere ka Bugesera, umuganda witabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, n’abandi bayobozi aho bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ntarama.
Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti no gutunganya umuhanda, ukaba wanahujwe no gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho kuva tariki 25 Ugushyingo kugera ku ya 10 Ukuboza 2023, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu Karere ka Gatsibo umuganda rusange ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Nyagihanga mu Kigo cya GS Karama aho wibanze ku gutera ibiti by’imbuto no gusukura ibice bitandukanye by’ikigo.
Muri aka karere kandi hanatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti " Dufatanye dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina".
Akarere ka Kayonza, umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo, wabereye mu Murenge wa Mwiri, Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, ari kumwe na Senateri Mugisha Alexis, n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage gusibura umuhanda.
Nyuma y’umuganda, abitabiriye bahawe ibiganiro ku Isuku n’isukura, Kurwanya ruswa n’Akarengane, Kwandikisha abana bavutse no kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere, Kurwanya inda ziterwa abangavu na Serivise nziza no kuyiharanira.
Nyuma y’umuganda hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urubyiruko 14 rwahuguwe na AEE, mu myuga yo kogosha no kudoda rwahawe ibikoresho bizarufasha kwihangira umurimo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harelimana Jean damascene, yibukije ko Akarere kifatanyije n’Igihugu mu gukora ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, akaba yafashe n’umwanya wo gukomeza ubufatanye bw’inzego mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yasabye abitabiraye cyane abubatse ingo ko batekereza ku mibereho y’urugo bibanda ku bwumvikane no kujya inama ku byo bakora bagamije kwirinda amakimbirane mu muryango.
Yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kugira intego no kubikoresha mu kwiteza imbere.
Mu Karere ka Kirehe, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janviere, ari kumwe n’inzego z’umutekano yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mpanga mu muganda rusange usoza ukwezi batera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka.
Nyuma y’Umuganda, Depite Emma Rubagunywa Furaha, yashishikarije abaturage kurushaho kugira umuco wo kwandikisha abana babo igihe bavutse no gukura abapfuye mu bitabo by’Irangamimerere mu rwego rwo gufasha no gutanga amakuru yunganira igenamigambi ry’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, n’intumwa za rubanda, Nyirahirwa Veneranda na Senateri Nsengiyumva Fulgence hamwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mumurenge wa Mugesera mu muganda usoza Ukwezi k’Ugushyingo 2023.
Ni umuganda wakorewe kuri G.S Nyange wibanda kubikorwa birimo gutera ibiti by’imbuto, gutera imboga no gutunganya imirima y’igikoni, kuzirika ibisenge by’amashuri no gusiza ikibanza kigiye kubakwamo Ishuri ry’imyuga ‘TVET Nyange’.
Ni mu gihe mu Karere ka Nyagatare, umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023, wabereye mu Murenge wa Matimba, mu kigo cya Kagitumba High School, ahatewe ibiti by’imbuto ziribwa 600 Kuri hegitari eshanu (5ha).
Uyu muganda wanahujwe kandi no gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina."
Ni umuganda kandi wanitabiriwe n’itsinda ry’abadepite bo mu Ihuriro ry’abagize Inteko ishinga amategeko baharanira Imibereho myiza n’Iterambere ry’abaturage barimo, Depite Rwabyoma John, Depite Mutesi Anitha na Depite Nyiragwaneza Athanasie.
Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo, gahunda ya Gerayo amahoro, kurwanya ihohoterwa, kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kwandika abana bavutse no kwandukura uwapfuye mu bitabo by’irangamimerere hamwe no kubungabunga ibikorwa remezo n’ibidukikije.
Abanyeshuri biga muri Kagitumba High school, ahabereye umuganda basabwe kwima amatwi ababashora mu ngeso mbi.
Abaturage bitabiriye umuganda bahawe umwanya bageza ibibazo n’ibyifuzo byabo ku bayobozi kugira ngo bishakirwe ibisubizo, ibindi bihabwe umurongo.
Mu Karere ka Rwamagana, bifatanyije n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Claudette Irere, mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo, wabereye mu Murenge wa Rubona ahakozwe isuku ku ishuri rya TVT Rubona.
Mu busitani bw’iri shuri hatewe ibyatsi bya Paspalum bifata ubutaka. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage bafashwa na Leta guharanira kwikura mu bukene.
Hanatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa biteganyijwe muri iyo minsi anasaba abaturage kwirinda no kurwanya ruswa.
Umuyobozi w’akarere yasabye ababyeyi kujyana abana babo ku ishuri no kubaha ibikenewe by’ingezi kugira ngo bibafashe kwiga kuko ari inshingano za buri mubyeyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|