Iburasirazuba: Umuganda rusange wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Iburasirazuba, wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri hagamijwe ko imirima yabo itangirika.
Bugesera
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa wa Mareba Akagari ka Rugarama, ahasibuwe imirwanyasuri ku butaka buhuje kuri site ya Gasagara ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha y’amajyaruguru.
Gatsibo
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ari kumwe n’inzego z’Umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kageyo mu Kagari ka Kintu mu Mudugudu wa Jabiro, mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Kanama.
Ni umuganda rusange wibanze ku gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri kugira ngo imvura itazajyana imirima yabo.
Nyuma y’umuganda, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, SSP Aphrodis Gashumba, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kageyo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, anabasaba kujya batangira amakuru ku gihe, niba baba babonye igishobora guhungabanya umutekano wabo.
Kayonza
Abaturage n’abayobozi bazindukiye mu muganda rusange, aho Umuyobozi w’Akarere John Bosco Nyemazi, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Murama, Akagari ka Rusave mu gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye.
Uretse kubakira abatishoboye, umuganda w’uyu munsi wibanze ku isuku, kubaka amarerero, (ECDs) kurwanya isuri no gutunganya imihanda.
Kirehe
Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno, yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rwantonde Umurenge wa Gatore hacukurwa imirwanyasuri.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janvière, we yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mpanga, Akagari ka Mpanga Umudugudu wa Mpanga, mu kubakira Umuturage utishoboye Mawazo Marie Claire, inzu ye yasenywe n’ibiza.
Ngoma
Umuyobozi w’Akarere Niyonagira Nathalie, ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque n’abayobozi b’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Kanama, ahacukuwe hanasiburwa imirwanyasuri, gucukura ibyobo bifata amazi, gusibura imiyoboro y’amazi no kubakira abatishoboye.
Nyagatare
Meya Gasana Stephen n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mimuli, Akagari ka Mahoro, Umudugudu wa Rebero ahacukuwe imirwanyasuri ku butaka buhuje bungana na hegitari zirindwi.
Rwamagana
Mu Karere ka Rwamagana, abaturage b’Umurenge wa Gahengeri Akagari ka Ryeri bifatanyije na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, mu muganda wo gusibura umuhanda wangiritse, gucukura imiferege iyobora amazi, hanasanwa ikiraro gihuza umudugudu w’Akinteko na Nyamugari. Hashijwe kandi ikibanza ku muturage utishoboye, Muteteri Agatha w’imyaka 72 y’amavuko, ugiye kubakirwa ku bufatanye bw’Akarere na Police.
Umudugudu wa Akinteko washimiwe ibikorwa binyuranye wakoze by’Indashyikirwa aho wabaye uwa mbere mu Kakere mu miyoborere myiza, mu mutekano no mu bikorwa bitandukanye, ukaba n’uwa Gatatu mu Ntara aho bahawe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe ku rwego rw’Intara.
Wanashimiwe kuba hafi imiryango yose ibana mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo bikaba bifasha ubuyobozi mu kugabanyuka kw’amakimbirane yo mu Miryango.
Guverineri Gasana yashimiye abaturage ba Gahengeri kuba barahawe igikombe ariko abasaba kurushaho ubutaha bakazaba aba mbere mu Ntara, abizeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, yabasabye kwishyura Mituweli, kwizigamira muri EJO HEZA, abasaba guhinga kijyambere kandi bagatera ubwatsi bw’amatungo bakajya bahinga ibihingwa bizajya bibyara umusaruro bagasagurira isoko kuko begeranye n’Umujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|