Iburasirazuba: Umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, hacukurwa cyangwa hasiburwa imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi no gucukura ibinogo biyafata.

Bacukuye imirwanyasuri
Bacukuye imirwanyasuri

Ni umuganda wakorewe mu midugudu yose ariko Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwagiye buhitamo aho bwifatanya n’abaturage.

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Soline n’Ubuyobozi bw’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rwankuba Umurenge wa Murambi, mu gusibura inzira z’amazi ku mihanda (Rigoles) ndetse hanacukurwa ibinogo biyafata.

Mu Karere ka Kayonza, Senateri Mupenzi George nawe yifatanyije n’abaturage b’Umudugudu w’Agatare, Akagari ka Bugambira, Umurenge wa Ruramira, ahacukuwe imirwanyasuri, guhanga amaterasi y’indinganire no gutunganya inzira z’amazi.

Guverineri Gasana yari i Karenge ahacukuwe imirwanyasuri
Guverineri Gasana yari i Karenge ahacukuwe imirwanyasuri

Nyuma y’umuganda abaturage bakaba baganirijwe ku bikorwa by’isuku yo mu ngo n’iyabo ubwabo, hagamijwe kwirinda indwara kuko inyinshi ziterwa n’isuku nke, hari ukwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi birimo ibikorwa byo gufasha abatishoboye bubakirwa inzu ndetse n’ubwiherero.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yizeje abaturage ba Ruramira ko ikibazo cy’amazi meza bafite kizakemuka mu minsi ya vuba, kuko hari imishinga irimo gutegurwa izakwirakwiza amazi meza aho atari yagera.

Ubusanzwe abaturage 82% mu Karere ka Kayonza nibo bagerwaho n’amazi meza.

Mu Mudugudu wa Rurambi, Akagari ka Mpanga, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, niho Senateri Nkurunziza Innocent n’ubuyobozi bw’Akarere bakoreye umuganda, ahacukuwe hanasiburwa imirwanyasuri ndetse hanacukurwa ibinogo bifata amazi y’imvura.

I Murambi hasibuwe inzira z'amazi kugira ngo imvura nigwa atazasenya umuhanda
I Murambi hasibuwe inzira z’amazi kugira ngo imvura nigwa atazasenya umuhanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mvumba, Umurenge wa Murama Akarere ka Ngoma, mu gucukura imirwanyasuri no kubungabunga ibidukikije.

Ni mu gihe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, we yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyamatete Umurenge wa Karenge, Akarere ka Rwamagana, ahacukuwe hanasiburwa imirwanyasuri ku misozi iteyeho ibiti.

Muri rusange ibiganiro nyuma y’umuganda byibanze ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku haba iyo ku mubiri no mu ngo, kurebera hamwe uko ibibazo bikibangamiye umuturage birimo gukemurwa, cyane abagituye mu nzu zitameze neza, abadafite ubwiherero n’ibindi.

Mu Karere ka Kirehe n'ubwo hakunze kurangwa izuba ariko iyo imvura iguye imisozi itwarwa n'isuri
Mu Karere ka Kirehe n’ubwo hakunze kurangwa izuba ariko iyo imvura iguye imisozi itwarwa n’isuri
RCS nayo yifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'umuganda
RCS nayo yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kugira isuku
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kugira isuku
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka