Iburasirazuba: Ubucukuzi butemewe buravugwaho kwangiza imiyoboro y’amazi
Ubuyobozi mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bumaze kwangiza imiyoboro y’amazi ifite agaciro kabarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 800Rwf mu Karere ka Gatsibo honyine. Ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo mu turere twose tw’iyi Ntara.
Iyi miyoboro y’amazi yangijwe ni iyo mu mirenge ya Muhura na Gasange mu tugari twa Taba, Viro, Kigabiro, na Bibare. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko abacukuzi batemewe bangije iyi miyoboro ari itsinda rizwi ku izina ry’Imparata.
Yakomeje agira ati: “Abacukuzi batemewe n’amategeko bangije imiyoboro yajyanaga amazi meza muri iyo mirenge yombi mu gihe bakora ibikorwa byabo by’ubucukuzi butemewe. Abaturage barashishikarizwa gukomeza guhanahana amakuru kuri iri tsinda ry’abacukuzi batemewe”.
Hari imbaraga ziri gushyirwa mu guhangana n’iki kibazo iyi miyoboro igasanwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).
Mu rwego rwo guhangana n’abangiza iyo miyoboro, ubuyobozi buvuga ko ababarirwa muri 20 bo mu mirenge ya Rugarama na Kiziguro mu karere ka Gatsibo batawe muri yombi kubera uruhare bakekwaho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mashyamba ya Leta ndetse no mu mirima y’abaturage.
Aka karere kavuga ko kandi gakomeje gahunda yo gushakisha abandi bantu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yatangaje ko mu cyumweru gitaha hazatangizwa ubukangurambaga bugamije guhangana n’ubucukuzi butemewe n’amategeko mu turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Igikorwa cyo gukumira ubucukuzi butemewe gihuriweho n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Uru rwego rugaragaza ko ubucukuzi butemewe bugira uruhare rukomeye mu gukura abana mu mashuri bahabwa akazi mu birombe bicukurwamo ndetse bukananduza amazi y’imigezi.
Inkuru dukesha The New Times ivuga ko muri Kamena 2023, Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rwasohoye itegeko ryo gufunga byihutirwa ibirombe 89 bitemewe mu gihugu hose, nyuma y’urupfu rw’abagwiriwe n’ikirombe kitemewe mu Karere ka Huye no mu tundi turere.
Dushimimana Narcisse ukuriye ubugenzuzi bw’ibirombe muri RMB, yatangaje ko Intara y’Iburasirazuba irimo umubare munini w’ibirombe bitemewe bigomba gufungwa, byose hamwe bikaba ari 32. Intara y’Amajyepfo ni yo ya kabiri aho irimo ibirombe 20 bitemewe n’amategeko bizafungwa, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru irimo ibigera kuri 18 n’Intara y’Iburengerazuba irimo 17 aho hose bigomba gufungwa. Umujyi wa Kigali ni wo urimo ibirombe bibiri gusa bitemewe na byo bigomba gufungwa.
Uyu muyobozi yongeyeho ko guhera ku itariki ya 16 Kanama 2023 RMB yatangiye gukorana n’inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano kugira ngo iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe gikemuke.
Mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu myaka itanu ishize bwateye impanuka zahitanye abagera kuri 429 abandi 272 barakomereka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|