Iburasirazuba: ‘Radio y’umudugudu’ itumye ahembwa nk’indashyikirwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.

Habineza Longin (ufite igikombe), Gitifu w'Umurenge wa Karama wabaye indashyikirwa
Habineza Longin (ufite igikombe), Gitifu w’Umurenge wa Karama wabaye indashyikirwa

Yabihembewe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, ubwo abayobozi b’imidugudu, utugari n’imirenge byabaye indashyikirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umudugudu utagira icyaha, bashimirwaga uko bitwaye muri ubwo bukangurambaga.

Tariki ya 20 Mata 2021, ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangije ubwo bukangurambaga buhera ku bayobozi b’imirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare ihana imbibe n’igihugu cya Uganda aho basinyaga imihigo irimo kurwanya ibyaha.

Imihigo yasinywe n’abaturage kugera ku rwego rw’umurenge irimo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu no kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurinda umugore n’umwana ihihoterwa iryo ariryo ryose, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane mu bana no mu rubyiruko n’ibindi byaha bibangamiye umuryango.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe, hatoranyijwe umurenge umwe muri buri karere muri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, maze Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare uba ari wo uhiga iyindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, Habineza Longin, avuga ko ari ishema ry’abaturage b’umurenge ayobora ndetse n’iry’Akarere ka Nyagatare muri rusange.

Ati “Ni ishimwe rikomeye ku baturage babigizemo uruhare, ibikorwa ni ibyabo ni bo babikora, n’ubwo dufatanya ni bo tubwira ngo dukore ibi na bo bakatubwira ibyo dukora ari byo bitugeza ku ntsinzi, iyo ubuyobozi bufatanyije n’abaturage ntacyo batageraho”.

Habineza yishimiye ko Umurenge ayobora wabaye uwa mbere, abishimira n'abo ayobora
Habineza yishimiye ko Umurenge ayobora wabaye uwa mbere, abishimira n’abo ayobora

Habineza avuga ko ariko ku rundi ruhande ari ikintu gikomeye kuko kuba uwa mbere bisaba buri gihe guharanira kuguma kuri uwo mwanya.

Avuga ko bagiye gukora cyane kugira ngo andi marushanwa ategenyijwe mu mezi atandatu ari imbere na yo bayatsinda.

Ibi ngo birabasaba gukora cyane hashakishwa icyateza imbere Umurenge wa Karama ariko by’umwihariko abaturage kugira ngo bagume kuri uwo mwanya n’ubwo ngo bitazabaca intege igihe bawutakaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama avuga ko icyatumye baza imbere y’indi mirenge ari udushya bahanze harimo Radiyo y’umudugudu.

Agira ati “Icyatumye tuza imbere y’abandi ni uguhanga udushya, Radiyo y’umudugudu iri mu Murenge wa Karama ndetse n’Imboni z’umutekano uburyo zashyizweho, uko zambitswe n’uko zikora, urumva ibyo ni ibikorwa by’abaturage ubwabo”.

Yashimiye abaturage b’Umurenge wa Karama kuko ibikorwa ari ibyabo ariko akabasaba kongera imbaraga mu gukora neza kurushaho.

Iyi ndangururamajwi niyo igeza ubutumwa bw'abayobozi ku baturage batiriwe bajya ku Murenge
Iyi ndangururamajwi niyo igeza ubutumwa bw’abayobozi ku baturage batiriwe bajya ku Murenge

Ibihembo byahawe Umurenge wa Karama by’umwihariko nk’umurenge wa mbere mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, ni imirasire y’izuba ku miryango 80 yo mu tugari tubiri tutagira umuriro w’amashanyarazi, igikombe nk’ikimenyetso cy’ubudashyikirwa, icyemezo cy’ishimwe ndetse n’Amafaranga y’u Rwanda 200,000 azifashishwa mu gukomeza mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 n’urugendo rwo kugira umudugudu utagira icyaha.

Muri buri murenge hahembwe umudugudu umwe wahawe icyemezo cy’ishimwe n’Amafaranga y’u Rwanda 50,000 ndetse n’utugari tubiri mu karere na two twahawe icyemezo cy’ishimwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka