Iburasirazuba: Mu mezi atatu urubyiruko ruzaba rwakemuye bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba rwihaye igihe cy’amezi atatu kuba rwakemuye bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, harimo kurarana n’amatungo ndetse n’imirire mibi mu bana.

Biyemeje gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage
Biyemeje gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage

Rwabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022, ubwo rwasozaga amahugurwa y’iminsi itanu rumazemo, mu kigo cy’amahugurwa cya Gishali mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rw’abakoranabushake bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe cy’iminsi itanu urwo urubyiruko ngo rwungutse ubumenyi bwinshi buzabafasha gusoza inshingano zabo mu ifasi bakoreramo, bafasha abaturage bakiri inyuma kugera ku iterambere n’imibereho myiza muri rusange.

Ubumenyi bahawe bwanyuze mu masomo atandukanye bahawe n’impuguke z’ibigo na Minisiteri zitandukanye, agamije kububaka no kubongerera ubumenyi mu mikorere yabo ya buri munsi.

Mu byo urwo rubyiruko rwahigiye bigabanyije mu nkingi eshatu arizo Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza.

Urwo rubyiruko rwiyemeje kurwanya isuri kuri hegitari 204, ziriho imirwanyasuri bakanabikangurira bagenzi babo mu rwego rwo kubungabunga uburumbuke bw’ubutaka no kububyaza umusaruro ukwiye, hamwe no gufata neza ibikorwa remezo.

Rwiyemeje kandi gukangurira bagenzi babo no gufatanya nabo mu kwibumbira mu matsinda n’amakoperative, kwitabira kugira ubwizigame bw’igihe kirekire, Ejoheza, ku kigero cya 80%, hagamijwe gushora imari no kwiteza imbere mu bukungu.

Urubyiruko rw’abakorerabushake kandi rwiyemeje guhanga udushya no kwitabira amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, gukangurira abahinzi guhuza ubutaka bahinga ibihingwa byatoranyijwe no gufata neza umusaruro.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gufasha ingo gukora ibimoteri ku kigereranyo cya 75%, byujuje ibipimo bisabwa mu rwego rwo gukora ifumbire y’imborere ku buryo bworoshye.

Rwaniyemeje gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ziribwa 11,802 n’ibiti bivangwa n’imyaka 10,260 mu rwego rwo kwirinda ubutayu n’amapfa aterwa n’izuba riva igihe kirekire.

Naho mu mibereho myiza uru rubyiruko rwahigiye kurandura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage, nko kurarana n’amatungo mu nzu n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati “Urubyiruko rw’abakorerabushake twiyemeje kugira uruhare mu kubakira abatishoboye amacumbi 1,692, gusana inzu zimeze nka nyakatsi 4,526, kubaka ubwiherero ku miryango itishoboye itabufite 1,979, gusana ubwiherero butujuje ibisabwa 9,862, kurwanya imirire mibi hubakwa imirima y’ibikoni 50,500, gukurikirana ingo mbonezamikurire 11,340 no kugira uruhare mu gukurikirana abana kuva mu mirire mibi 100%.”

Yakomeje agira ati “Twiyemeje kugira uruhare rukomeye mu kurandura umuco wo kurarana n’amatungo ingo 4,040, kugarura mu mashuri abana bayataye 100% no gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza 100%.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, avuga ko urubyiruko rwahawe umwanya kuko mu nzego zifata ibyemezo ruba ruhagarariwe.

Avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari umwanya rwahawe ngo rugire uruhare mu kubaka Igihugu.

Yavuze ko hari byinshi bishobora gukorwa hashingiwe ku mahirwe y’aho abantu batuye bityo asaba urubyiruko gukora ibishoboka, ibyo rwiyemeje bikazagerwaho ndetse ko Minisiteri yiteguye gufasha aho bizaba bikenewe hose.

Ati “Hari ibibazo byagarutsweho bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ibijyanye n’isuri, ibi byose ubundi bigaragara ko bishoboka, turagira ngo tubashimire ko mu gihe cy’amezi atatu muzatanga urugero rw’ibishoboka.”

Dusengimana yasabye uru rubyiruko ko ibyo bakuye mu mahugurwa babisakaza no muri bagenzi babo, kugera ku bari mu mashuri.

Yavuze ko kugira ngo bagere ku mihigo biyemeje bakwiye kurangwa n’indangagaciro n’ikinyabupfubura, ndetse no kubera abandi urugero rwiza cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka