Iburasirazuba: Mu cyumweru kimwe hasezeranye imiryango irenga 4,000
Mu cyumweru kimwe cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburiganire mu Ntara y’Iburasirazuba cyasojwe ku itariki ya 25 Nzeri 2022, cyarangiye imiryango 4,290 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko isezeranye kubana akaramata, ndetse n’abana 1,661 bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Iki cyumweru cyasorejwe mu Karere ka Kayonza, aho Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Ikigo gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bafatanyije mu gukora ibikorwa bitandukanye muri ubu bukanguramba bwo kwimakaza ihame ry’Uburinganire muri iyi Ntara.
Yavuze ko Igihugu cyiyemeje kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere, cyane ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere.
Ati “U Rwanda rwiyemeje kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere kuko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu, nk’uko biri mu cyerekezo cy’Igihugu cyacu. Ubu bukangurambaga ni kimwe mu bisubizo mu kugera kuri iyi ntego.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga ari urugero rw’ibishoboka kandi hakomeje kubaho ubu bufatanye iterambere ryifuzwa ryagerwaho.
Yagize ati "Turashima umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni urugero rw’ibishoboka kandi bigaragaza ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye ari ngombwa".

Mu byagezweho muri iki cyumweru ni uko imiryango 4,290 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye, abana 11,661 bandikwa mu bitabo by’irangamimerere ndetse abana babyaye imburagihe 4,435 bahabwa ubufasha.
Mu mbogamizi zagaragajwe harimo igihe gito iki cyumweru cyamaze, ku buryo hifujwe ko ubutaha hajya hakorwa ubukangurambaga nk’ubu mu gihe kirenze iminsi irindwi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|