Iburasirazuba: Inzu zisaga 100 zaraye zishenywe n’imvura

Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

Hangiritse inzu zisaga 100 n'ibindi bikorwa bitandukanye
Hangiritse inzu zisaga 100 n’ibindi bikorwa bitandukanye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, agaruka kuri bimwe mu byangijwe n’iyo mvura yaguye hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Agira ati “Iyo mvura yangije hegitari zigera ku 152 z’urutoki rw’abaturage, yashenye kandi amazu 84 ndetse na toni imwe y’umuceri wari mu bubiko. Abaturage amazu yabo yasambutse icyo twakoze ni ukubacumbikishiriza mu baturanyi ndetse no kubahumuriza mu gihe tugitegura uko bafashwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho nawe avuga ko hari byinshi byangiritse birimo n’inzu z’abaturage.

Ati “Muri Nasho hangiritse inzu z’abaturage 35 n’ibikoni bibiri, hangirika kandi urutoki kuri hegitari 135. Hari kandi ibigori byangiritse kuri hegitari 82 ndetse n’amapoto y’amashanyarazi atatu yaguye”.

Ati “Imiryango yasenyewe twaraye tuyicumbikishirije mu baturanyi, muri iki gitondo tuzindukiye mu muganda wo kubafasha. Abo amabati yangiritse cyane turareba auko bafashwa naho abo atangiritse tugiye kubaha ibiti bongere basakare basubire mu nzu zabo”.

Muri rusange ni imiryango irenga 100 yasenyewe nk’uko abo bayobozi babitangarije RBA, inzego z’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakaba barimo kugerageza gufasha abagize ibyago.

Urutoki rwangiritse bikomeye
Urutoki rwangiritse bikomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka