Iburasirazuba: Inteko z’abaturage zibanze ku bibazo by’ubujura n’iby’ubutaka

Mu Nteko z’abaturage zabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasizuba, hibanzwe ku gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu butaka ndetse n’abaturage basabwa gukaza amarondo, hagamijwe kwicungira umutekano by’umwihariko kubera abajura bahari.

Ibibazo byabajijwe i Rwamagana byibanze ku bujura bubarembeje
Ibibazo byabajijwe i Rwamagana byibanze ku bujura bubarembeje

Mu Karere ka Bugesera, itsinda ryashinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage ku bufatanye na MAJ w’Akarere n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musenyi, ryakurikiranye ritanga n’umurongo ku bibazo by’abaturage 11.

Bimwe muri ibi bibazo byasabwaga guhabwa umurongo n’urwego rw’Akarere, bikaba byari byaragejejwe mu nzego z’Akarere, byashyiriweho itsinda ryihariye ryo kubikurikirana mu rwego rwo gukemurira abaturage ibibazo no gutanga serivisi nzinza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ari kumwe n’Umukozi w’Uruganda rw’amata rwa Inyange n’izindi nzego, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo, mu Nteko y’abaturage, aharebewe hamwe iterambere ry’ubworozi.

Bakanguriwe korora inka zitanga umukamo, gutera ubwatsi no kugira isuku y’amata mu rwego rwo kwirinda ibihombo bishobora guterwa n’isuku nke.

Aha mu Murenge wa Rwimbogo kandi, hanatangirijwe ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Ejo Heza.

Abaturage b'i Gahini basabye umuyobozi w'Akarere kubakemurira ibibazo by'ubutaka
Abaturage b’i Gahini basabye umuyobozi w’Akarere kubakemurira ibibazo by’ubutaka

Mu Karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, Umuyobozi wako n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rukara, Akagari ka Rukara Umudugudu wa Kabuga, ahakemuwe ibibazo by’abaturage ibindi bihabwa umurongo.

Aba bayobozi kandi bakomereje mu Murenge wa Gahini, Akagali ka Kahi, Umudugudu wa Burembo, aho bagejejweho ibibazo bijyanye n’ubutaka.

Mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi wako, Mbonyumuvunyi Radjab n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Munyaga mu Nteko rusange y’abaturage yateraniye mu Kagari ka Kaduha.

Muri iyi Nteko abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, guhohotera no gusambanya abana, amakimbirane mu ngo, gukoresha ibikangisho, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, banasobanurirwa amategeko ahana ibi byaha.

Abaturage kandi bakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda no kuwukoresha mu bwisanzure bugenwa n’amategeko, kugira ngo mu ngendo bakora bave kandi bagere aho bajya amahoro.

Meya Gasana yasabye abaturage kwitabira kwishyura mituweli no kwizigamira muri Ejo Heza
Meya Gasana yasabye abaturage kwitabira kwishyura mituweli no kwizigamira muri Ejo Heza

Hakiriwe n’ibibazo by’abaturage, abayobozi batandukanye bafatanya kubikemura n’ibisubizo ku byifuzo by’abaturage birimo ibijyanye n’ibikorwaremezo bikenewe kongerwa mu Murenge wa Munyaga, kugira ngo bibafashe kwihutisha iterambere.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, banoza amarondo kandi bagakoresha neza ibitabo by’abinjira n’abasohoka mu Midugudu hagamijwe gukumira ibyaha, ibitari mu bushobozi bwabo bakabitangaho amakuru mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka