Iburasirazuba: Ingo zigiye gusinya imihigo yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko guhera ku wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021, ingo zose mu Ntara y’Iburasirazuba zigiye gusinya imihigo yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, ihohoterwa ribakorerwa ariko by’umwihariko isambanywa ryabo.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, mu nama nyunguranabitekerezo ku cyakorwa kugira ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo umwana arindwe imirimo mibi no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa cyane isambanywa rye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana avuga ko umwaka wa 2020 abana barenga 4,000 ari bo bakiriwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitisina harimo n’abatewe inda.

Avuga ko uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ari two turi ku isonga mu ihohoterwa rikorerwa abana.

Yongeraho ko buri munsi hakorwa ubukangurambaga butandukanye nyamara abana bagakomeza guhohoterwa ndetse ababahohoteye benshi ntibagaragare ngo baryozwe ibyo byaha.

Avuga ko mu kwezi kumwe haza kuba hagaragaye impinduka mu gukumira iki kibazo kuko ubu akagari kazasinyana imiho na komite z’imidugudu nazo ziyisinyane n’ingo ku buryo buri wese yumva ko ihohoterwa ry’umwana rimureba.

Ati “Twateguye gusinyana imihigo na komite y’umudugudu na komite y’Akagari isinyane na buri mudugudu, ni ukuvuga buri muturage wese w’umudugudu, ingo zihari kugira ngo bakurikirane imiterere y’iki kibazo kandi turizera ko mu kwezi kumwe haza kuba habaye impinduka”.

Guverineri Gasana avuga ko hagiye guhugurwa abakozi ku turere, imirenge no mu kagari ku buryo bwo kumenya amakuru, kuyabika no kuyatanga kugira ngo abana bahohotewe bamenyekane vuba ndetse n’ababahohoteye bafatwe baryozwe ibyaha bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka