Iburasirazuba: Imiryango 700 yasezeranye imbere y’amategeko

Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeli 2022, mu Turere dutandatu kuri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, imiryango 700 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye kubana akaramata.

Iki ni kimwe mu bikorwa bizibandwaho mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire imbarutso y’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye”, cyatangiye ku wa 19 Nzeli kikazarangira ku wa 25.

Ni icyumweru kizakorwa mu Ntara yose y’Iburasirazuba, by’umwihariko kikazibanda ku gushyingira mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango ibana mu buryo butemewe, kwandikisha abana mu irangamimerere, gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye no mu nteko z’abaturage, bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu, kuremera imiryango yashyingiwe cyangwa indi ikeneye ubufasha ndetse no kuganiriza abangavu batewe inda zitateganyijwe bakabyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bashaka uburyo baca ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana baterwa inda gihangayikishije, kuko buri mwaka bahora imbere mu mibare y’abana bahohoterwa.

Zimwe mu mpamvu zatuma bahohoterwa ngo harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ababyeyi batita ku burere bw’abana babo ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Guverineri Gasana yasangiye n'abageni i Ngoma abasaba kubaka imiryango itekanye
Guverineri Gasana yasangiye n’abageni i Ngoma abasaba kubaka imiryango itekanye

Kuri ubu ngo ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa, imiryango 1,400 yabanaga mu makimbirane, 150 yamaze kuyavamo, intego ikaba ari ugukomeza kwigisha no gushishikariza abantu kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bikemura byinshi.

Ati “Iyo abantu basezeranye baba baranyuze mu nzira ituma bagira ubumenyi mu nzira yo kwiga ariko icya kabiri niyo havutse ikibazo baba bafite ubumenyi bwo kugisohokamo, n’iyo batabikurikije natwe nk’ubuyobozi tuba dufite inzira nziza yo kugira ngo babisohokemo.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko gusezerana imbere y’amategeko atari umuhango, bityo udakwiye guteshwa agaciro ahubwo bikwiye kubabera inzira yo kwiteza imbere.

Yasabye abasezeranye kugirana ikiganiro hagamijwe kubaka imiryango itarangwamo amakimbirane.

Yagize ati “Igihugu cyaharaniye ubumwe n’amahoro, ntabwo amahoro yaba mu Gihugu ngo abure mu ngo zacu. Babyeyi bavandimwe muri uru Rwanda twaganiriye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi tubinyujije muri Gacaca, nibyo bintu biremereye kuruta ibindi Igihugu cyacamo, niba twarahanganye n’ayo mateka nta mpamvu tutahangana n’icyatuma imiryango yacu ibana mu makimbirane.”

Umusaza n'umukecuru bakase umutsima
Umusaza n’umukecuru bakase umutsima

Bamwe mu babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bahisemo gusezerana kubana akaramata mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko impamvu batabikoze mbere ari uko bumvaga ntacyo bitwaye kuko babanaga neza ariko nanone no kubahiriza amategeko y’Igihugu, ari uguha abana uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi babo.

Umwe ati “Umugore wanjye tubanye neza, abana dufite ni abo twabyaranye ntawe nabyaye hanze, yewe kuva twabana ntacyo twigeze dupfa ariko kudasezerana twumvaga nta n’icyo binatwaye. Kuba tubikoze nanone ni uguhesha abana bacu uburenganzira ku mitungo yacu no kutagorwa no kwaka ibyangombwa bimwe na bimwe.”

Mu butumwa iyi miryango yasezeranye yagenewe n’abayobozi mu Turere dutandukanye, harimo kubibutsa ko uburinganire atari ukwigaranzura ahubwo ari uguhana agaciro no guharanira ko buri wese yigira, no kubaka umuryango mwiza ushingiye ku guhuza nk’abantu bahana agaciro.

Minisitiri Ingabire Assumpta yasabye abaturage ba Kirehe kwimakaza ibiganiro mu miryango
Minisitiri Ingabire Assumpta yasabye abaturage ba Kirehe kwimakaza ibiganiro mu miryango

Uretse mu Karere ka Nyagatare hasezeranye imiryango 82, mu Karere ka Gatsibo hasezerana 141, Kayonza 82, Kirehe 100, Ngoma 142 naho Rwamagana 153.

Indi itabashije gusezerana ku munsi wa mbere w’iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, ikazasezerana ku yindi minsi hanakorwa ubukangurambaga ku yindi ibana itarasezeranye kubikora.

I Rwamagana bamwe mu basezeranye batishoboye borojwe inka
I Rwamagana bamwe mu basezeranye batishoboye borojwe inka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki ni igikorwa cyiza cyane.Usanga benshi babana batarasezeranye.Bigateza ibibazo byinshi cyane.Benshi bigatuma batandukana,abana babyaranye bakagira ibibazo bikomeye.Ikirenze ibyo,bibabaza imana yaturemye idusaba "kubana akaramata",dukundana,tudacana inyuma,etc...
Ikibabaje nuko usanga ababana neza aribo bacye.Kutumvira imana,biba bizakubuza kuzabona ubuzima bw’iteka.

kabano yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka