Iburasirazuba, i Kigali na henshi mu Majyepfo hazaboneka imvura nke muri Kamena

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke iri munsi ya milimetero 10 muri uku kwezi kwa Kamena 2023.

Meteo-Rwanda ivuga ko iyo mvura iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena, iri ku kigero cy’isanzwe igwa mu mezi ya Kamena yo mu myaka myinshi yashize.

Icyi kigo kivuga ko mu Rwanda hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na 120, mu gihe isanzwe igwa mu mezi ya Kamena iba iri hagati ya milimetero 0 na 100.

Icyegeranyo cya Meteo-Rwanda kigira kiti "Ibice byose uko ari bitatu by’ukwezi kwa Kamena, biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa".

Ikirere giteganyijwe ngo kizaterwa n’ubushyuhe bwo mu nyanja ngari za Pasifika n’u Buhinde, buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Kamena, hamwe n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy’Isi".

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120, iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, duherereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iya Gishwati.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro, ahasigaye mu turere twa Rubavu na Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu burengerazuba bw’uturere twa Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, hamwe no mu majyaruguru y’Akarere ka Burera.

Imvura nke iri munsi ya milimetero 10 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo. Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 10 na 40.

Umuyaga uteganyijwe uzaba uri ku muvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe mu kwezi kwa Kamena 2023, buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30.

Igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30, giteganyijwe mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka