Iburasirazuba: Hari Utugari twahawe interineti idakora bikaba imbogamizi mu gutanga serivisi
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko n’ubwo umwaka ugiye gushira bahawe itumanaho rya interinete (Internet) ariko hari aho idakora bitewe n’imiterere y’agace ku buryo bibasaba kwikora mu mufuka bagura iyo muri telefone zabo bwite kugira ngo babashe gutanga serivisi ku baturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, Ngabonziza Celestin, avuga ko hashize amezi arenga atandatu, Akagari gahawe internet ariko nyuma yagize ikibazo ku buryo itagikora ku mpamvu nawe atazi ku buryo gutanga serivisi bisaba ko yigurira iyo kuri telefone ye igendanwa.
Ati “Ntikora naranababuze ngo badusuzumire barebe. Ubu nkoresha Mega zanjye mu buryo bwo gufasha abaturage kuko internet idakora cyakora ntabwo bimaze iminsi, ntegereje ko baza kundebera niba yaratirimutse icyerekezo giteganye n’umunara wa Nyarupfubire simbizi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe uhana imbibe n’Igihugu cya Tanzaniya, Karahamuheto Claudius, avuga ko mu Tugari batanga serivisi kuko internet ihari uretse ngo habaye ikibazo kidasanzwe.
Yagize ati “Kugeza ubu ntakibazo Utugari twose dufite internet keretse igihe wenda habaye ikibazo kidasanzwe ikabura.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Akagari kagomba kugira internet kugira ngo bifashe abayobozi guha abaturage serivisi.
Yagize ati “Kugira Akagari katagira internet icyo kintu ni icyaha kitababarirwa. Turasaba Akagari ko gatanga serivisi zo kwandika abaturage. Ntubaha internet, wabaza ngo ninjye kubaza gitifu, ndamubaza iki kandi uri Meya, ushinzwe iki?”.
Yanasabye abayobozi b’Uturere gukora ibishoboka bakubaka Utugari aho tutari ndetse bakanavugurura ututameze neza.
Uretse interinete, hari bimwe bice mu Ntara y’Iburasirazuba kubona uko uhamagara bigorana cyane ibyegereye ibihugu bituranyi nka Tanzaniya na Uganda.
Urugero nko mu Karere ka Nyagatare, kubona kuri telefone umuntu uherereye mu Kagari ka Karushuga ubwo aba yuriye umusozi. Mu Kagari ka Kirebe naho ahitwa Kanombe ni uko. Mu Murenge wa Rwempasha mu Mudugudu w’Inkiko, uwa Mashaka muri santere ya Agasima, ndetse n’Imididugudu ya Kinungu na Gicwamba ni uko nk’uko byemezwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari iyi Midugudu iherereyemo banifuza ko hakongerwa iminara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|