Iburasirazuba: Hagaragaye ibyaha 33 mu mpera n’intangiriro z’umwaka

Mu mpera z’umwaka wa 2022 tariki ya 31 Ukuboza n’intangiriro za 2023 tariki ya 01 Mutarama, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye ibyaha 33, harimo gufata ku ngufu, ubujura, kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, kwiyahura n’ibindi.

Saa mbiri n’igice tariki 31 Ukuboza 2022, mu Karere ka Kirehe, mu nkambi y’impunzi ya Mahama, Polisi y’Igihugu yafashe umurundi witwa Ndizeye Laurent, akekwaho gutega mu nzira Ntaganda Jean Pierre w’Umukongomani agamije kumwiba telefone igendanwa, afatwa umugambi we utaragerwaho akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mahama, mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uwo munsi kandi ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga, mu isoko rya Mbyo mu Karere ka Bugesera, hafashwe uwitwa Niyomugabo Enock w’imyaka 19 y’amavuko, akekwaho kwiba abagore batatu telefone zigendanwa.

Uyu musore bikekwa ko asanzwe ari umujura ruharwa, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mayange, mbere y’uko agezwa ku ya Nyamata akabona gushyikirizwa RIB.

Mu Mudugudu wa Nyabaranga, Akagari ka Ruhuha, Umurenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera, ahagana saa moya na 40, Ikitegetse Samuel w’imyaka 48 yafashwe akekwaho kwiba Nayigiziki Samuel amakaziye abiri y’inzoga za Skol.

Yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mbere y’uko ashyikirizwa RIB, gushakisha ibyo akekwaho kwiba nabyo bikaba bigikomeje.

Ni mu gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Kadamu, ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage hafashwe Habimana Noel akekwaho kwiba umutwe w’imashini idoda imyenda ya Yamfashije Claudine. Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nasho.

Ku itariki 31 Ukuboza 2022, saa mbiri n’igice z’ijoro, Uwamahoro Protegene ufite akabari mu Mudugudu wa Ryabahesha, Akagari ka Akinyambo, Umurenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, yafashwe akekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye umuntu uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko utaramenyekana umwirondoro we kuko atabashaga kuvuga.

Ifatwa rye rikaba ryaraturutse ku makuru yatanzwe n’Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu ko bakiriye umuntu yakubiswe bikomeye, kandi bikaba byabereye mu kabari ka Uwamahoro wanze kuvuga ko abamukubise.

Uwamahoro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu mu gihe uwakubiswe yahise yoherezwa ku bitaro bya Masaka.

Uwo munsi kandi mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya, Umudugudu wa Bigabiro, ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, saa yine z’ijoro n’iminota 50, hafashwe Siboniyo Eric w’imyaka 19 akekwaho gukubita agakomeretsa n’inkoni uwitwa Maniragaba Theogene, kubera amakimbirane ashingiye ku businzi.

Uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo avurwe, mu gihe Siboniyo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Saa mbiri n’iminota 48 z’ijoro, ku makuru yatanzwe n’abaturage b’Umudugudu wa Bidudu, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, hatabawe uwitwa Nyandwi Jean w’imyaka 54 nyuma yo gutemwa mu mutwe hakoreshejwe umuhoro, bikozwe na Kiramira Jean akoresheje wahise atoroka, bakaba barapfaga amakimbirane asanzwe n’ubusinzi.

Uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashora kugira ngo avurwe, mu gihe uwakoze icyaha agishakishwa.

Tariki ya 31 Ukuboza 2022, kandi ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hafashwe Ntabomenyereye Alfred w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Mfune, Akagari ka Gituza, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, bakaba bari bamaze amezi abiri babana mu nzu nk’umugabo n’umugore.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yahise ajyanwa kuri Isange One Stop Center ku bitaro bya Kibungo, kugira ngo akorerwe ibizamini mu gihe ukekwaho kumusambanya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukumberi.

Ni mu gihe saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa 31 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Karugenge, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hafashwe Sezerano Wilson w’imyaka 25 y’amavuko akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 23.

Uwafashwe ku ngufu yahise yoherezwa ku bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo akorererwe isuzumwa, mu gihe Sezerano afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mbere yo gushyikirizwa RIB.

Kuri uwo munsi kandi habaye impanuka z’imodoka ebyiri aho mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, Fuso yagonze umuntu wigenderaga n’amaguru yambukiranya umuhanda ahita ajyanwa ku bitaro by’i Gahini, kuko yagaragazaga ibikomere byoroheje naho mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Rukira, indi Fuso yaciye insinga z’amashanyarazi bituma Umudugudu wa Rugarama wose ujya mu kizima. Izi mpanuka zikaba ngo zaratewe n’uburangare bw’abashoferi.

Tariki 31 Ukuboza 2022, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, mu Mudugudu wa Nyagatare ya mbere, hafashwe litiro 20 za kanyanga, gusa umumotari wari uyifite kuri moto ayita hasi arakomeza nyuma aza kugarukana na bagenzi be batatu bashaka kongera gutwara uwo muzigo, ariko basubizwa inyuma na Polisi, yarashe amasasu abiri mu kirere bariruka.

Saa mbiri n’igice z’ijoro, mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugari, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Gasenyi, Polisi yafashe ibiro 478 by’ingano idaseye byari bivanywe mu Tanzaniya binyuze mu nzira zitemewe, nyuma y’uko uwari uzifite ajugunye umuzigo zarimo amaze kumenya ko yategewe mu nzira.

Saa tatu z’ijoro, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mareba, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Rugarama, hafashwe Abarundi babiri bo mu Ntara ya Kirundo, bagerageza gusubira iwabo bavuye i Kigali mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe ari nazo bari banyuzemo baza mu Rwanda, ngo baje gushakisha abavandimwe babo batabashije kubona.

Ku bufatanye bw’abarinzi b’ibyambu na Polisi ku makuru n’abaturage, mu Mudugudu wa Gakururu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare, hafashwe ibiro 25 by’urumogi byari bivanywe mu Gihugu cya Uganda, nyirarwo akaba yaracitse.

Tariki ya 01 Mutarama 2023, uwitwa Ndayisaba Jean Claude w’imyaka 30 ukomoka mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Ntebe yafashwe akekwaho kwiba ingurube ebyiri azivanye mu kiraro cya Akingeneye Jeannette, zikaba zarasubijwe nyirazo mu gihe ukekwaho icyaha ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muyumbu.

Twizerimana Bosco w’imyaka 16 yafashwe akekwaho kwiba ipine y’imodoka ya Ntakaziraho Venuste, mpande eshatu n’ibindi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rilima, mu gihe ibyo yafatanywe byasubijwe nyirabyo.

Maniragaba Celestin wo mu Karere ka Bugesera yatangiriye umwaka wa 2023 muri kasho, Sitasiyo ya Ntarama, akekwaho guhohotera umugore we hiyongereyeho no kumubwira ko azamwica, ahanini kubera amakimbirane ndetse n’ubusinzi.

Ibi kandi nibyo byabaye ku Mukongomani wo mu nkambi ya Mahama Sadiki Serge, wafashwe akekwaho gukata ijosi rya Nemeye Alias akoresheje ibimene by’amacupa kubera ubusinzi.

Ubu businzi kandi bwatumye uwitwa Kwiriha Elia wo mu Karere ka Gatsibo, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, azira gutema abantu babiri akoresheje umuhoro, umwe ukuboko undi intoki.

Mu Karere ka Kayonza ho, umwaka watangiye hafatwa ibinyobwa bitemewe (Umuhuza), amakarito 24 afunze mu macupa akuwe mu modoka, uwari uyitwaye akaba yaraburiwe irengero naho ibyafashwe bikaba biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.

Ni mu gihe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, hafashwe abantu bane barimo umugore umwe bafite litiro 715 z’inzoga y’inkorano ya Karigazoke ihishwe mu nzu zabo, zikaba zarahise zimenwa, abazifatanywe bakaba bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Mayange mu gihe hagitegerejwe ko bacibwa amande na Ngali.

Mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, hafashwe Ndatimana Olivier agerageza kwinjira mu Gihugu cya Tanzaniya anyuze mu nzira zitemewe, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama.

Umurundi Imanishimwe Jean d’Amour na we akaba yarafatiwe mu Karere ka Bugesera agerageza kwambuka ajya mu Kirundo anyuze mu nzira zitemewe, mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo asubizwa iwabo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamabuye.

Bagenzi be batandatu, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rweru, nyuma y’uko nabo bafashwe binjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo baje gushakisha akazi.

Abandi Barundi batatu barimo umugore nabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora, nabo bakaba barafashwe bambukiranya umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugari, Polisi yafashe amacupa 325 y’ikinyobwa cya Energy yari avanywe mu Gihugu cya Tanzaniya, abari bayafite bakaba barayakubise hasi bariruka nyuma yo gukeka ko bashobora gufatwa.

Mu Karere ka Bugesera, Siborurema Samuel w’imyaka 22 yafatanywe litiro 10 za kanyanga azihetse ku igare, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.

Mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Isangano, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, abantu bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndego, bazira kubuza abantu umudendezo kubera isindwe.

Mu Karere ka Rwamagana, batangiye umwaka bagabanya umubare w’abajura kuko bane babukekwaho, bafatiwe mu Mudugudu wa Gishore, Akagari ka Gishore, Umutenge wa Nyakariro.

Nk’ibisanzwe impanuka zo mu muhanda ntizibura mu gusoza no gutangira umwaka, aho mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Karambi, umumotari wari uhetse umugenzi yagonze umwana w’imyaka itandatu, bombi barakomereka bakaba bari mu bitaro bya Ngarama, naho uwari utwaye moto akaba yarahise aburirwa irengero. Iyi mpanuka ikaba yaratewe n’umuvuduko ukabije nk’uko Polisi ibitangaza.

Mu Karere ka Nyagagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Polisi yafashe Twagirumukiza Jean Baptiste atwaye moto yasinze nk’uko bigaragazwa n’igipimo cya 2.94 Alc yari afite, ubu akaba afungiwe gutwara ikinyabiziga yasinze.

Umwaka wa 2023 utangiye mu Ntara y’Iburasirazuba hari umuntu wasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye, ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Nyagitabire, Akagari ka Urugarama, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza.

Ibyishaka Aimé akaba yari ashinzwe kwita ku ngurube za Ngabirano, asangwa mu mugozi yapfuye ariko icyateye uku kwiyambura ubuzima kikaba kitaramenyekana.

Umubiri we ukaba warajyanywe mu bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa, hamenyekane icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka