Iburasirazuba: Covid-19 ntiyabujije ko hinjira imisoro ingana na 106%

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko imisoro n’amahoro umwaka wa 2020-2021, Intara y’Iburasirazuba yinjije Miliyari 35.74 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe Miliyari 33.7, intego igerwaho ku kigero cya 106%.

Abasora babaye indashyikirwa babihembewe
Abasora babaye indashyikirwa babihembewe

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hizihizwaga umunsi wahariwe gushimira abasora ku nshuro ya 19.

Mu ntara y’Iburasirazuba hashimiwe abantu barindwi, umwe muri buri karere wasoze neza, mu karere ka Nyagatare by’umwihariko abasora batanu bahabwa EBM na ho indashyikirwa mu Ntara y’Iburasirazuba harimo umucuruzi wakoresheje neza EBM n’umuguzi waste inyemezabwishyu za EBM bahabwa ibikombo.

Ndahimana Vincent uhagarariye Kompani yitwa Escale LTD, avuga ko kumenya akamaro ko gusora byatumye babikora kabone n’ubwo byari mu bihe bibi bya Covid-19.

Ati “Iyo wari umuntu utekereza ko umusoro ukureba, wagombye kuwutanga kandi uzi n’icyo umaze ntucika intege. Iyo ukoze haba mu gihe kibi cyangwa kiza urasora kuko n’ubundi bagusoresha ibyo wakoreye”.

Komisieri Ruganintwali yashimye abasora Iburasirazuba kuko n'ubwao hari ingaruka za COVID-19 bitababujije gusora neza
Komisieri Ruganintwali yashimye abasora Iburasirazuba kuko n’ubwao hari ingaruka za COVID-19 bitababujije gusora neza

Ruganintwali avuga ko n’ubwo uyu mwaka hari ibibazo bya Covid-19 bitabujije intego yari yafashwe irenga kubera abasora babigize ibyabo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba umwaka wa 2020-2021, bari bihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na Miliyari 33.7 hinjira Miliyari 35.74 bivuze ko byagezweho ku kigero cya 106% kuko imisoro yari iteganyijwe harenzeho Miliyari ebyiri.

Uyu mwaka kandi ngo hanabayeho inyongera ya 22.9% ihwanye na Miliyari 6.6 ugereranyije n’umwaka wa 2019-2020.

Ku misoro n’amahoro byakusanyijwe n’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba hinjijwe Miliyari 13.74 ku ntego ya Miliyari 13.51, intego yagezweho ku kigero cya 101.7% bivuze ko habayeho inyongera ya 32.7% ihwanye na Miliyari 3.4 ugereranyije n’ayari yakiriwe umwaka wa 2019-2020.

Abasora mu Ntara y'Iburasirazuba bifuje guhabwa amahugurwa ku ikoreshwa rya EBM
Abasora mu Ntara y’Iburasirazuba bifuje guhabwa amahugurwa ku ikoreshwa rya EBM

Zimwe mu mpamvu zatumye imisoro n’amahoro byiyongera ngo harimo kuba ubukungu bwarazamutseho 4.4% mu gihe hari hitezwe izamuka rya 0.5% ndetse no gukoresha EBM.

Yagize ati “ Hari ingamba za RRA zirimo ikoreshwa rya EBM, gukurikirana, korohereza abasora hagamijwe ko bubahiriza inshingano zabo, agaciro k’ibitumizwa mu mahanga hatari ibikomoka kuri Peteroli kiyongereye kurenza uko byari byitezwe ndetse n’ibyacurujwe ku banditse ku musoro wa VAT byazamutse ku gipimo cya 16% tugereranyije n’izamuka rya 3.3% ryari ryarabayeho umwaka wa 2019-2020.”

Mu gihugu cyose RRA yinjije mu isanduku ya Leta angana na Miliyari 1,654.5 ku ntego ya Miliyari 1,594.3 bivuze ko byagezweho ku gipimo cya 103.8% ku ntego yari yihawe harengaho Miliyari 60.2%, habaho izamuka rya 9.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019-2020.

Nyamara ariko imisoro n’amahoro byakusanyijwe mu turere byagezweho ku kigero cya 94.3% kuko kuri Miliyari 82.5 zari zitezwe habonetse 77.8 haburaho Miliyari 4.7.

Guverineri Gasana yasabye abasora mu Ntara ayobora gukora ibishoboka buri gihe bakajya bahora ku isonga mu gutanga imisoro n'amahoro
Guverineri Gasana yasabye abasora mu Ntara ayobora gukora ibishoboka buri gihe bakajya bahora ku isonga mu gutanga imisoro n’amahoro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko n’ubwo imirenge 18 mu Ntara y’Iburasirazuba ikora ku mupaka ku buryo hatabayeho imyumvire myiza habaho forode ku buryo byahombya Igihugu, hakorwa ubukangurambaga buri gihe hagamijwe gufasha abasora kumenya akamaro ko gusora.

Avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kurenza intego baba bihaye.

Ati “Ni ukubashishikariza kugira ngo bakoreshe EBM mu buryo bwo gutanga serivisi nziza, bakaba indashyikirwa ku buryo turenza intego tuba twihaye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gusora pe reta nigerageza ishakire abashomeri akazi ubu ndi dusore ntakibazo niba bishoboka bubake imihanda mucyara na mateme ubu ndi dutere imbere haaabaye hari ufite akazi yabwira

sezibera Stanislas yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka