Iburasirazuba: Bwa mbere habonetse umugore uyobora Akarere

Niyonagira Nathalie ni we mugore wa mbere ugiye kuyobora Akarere mu Ntara y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2006 ubwo hashyirwagaho uburyo bushya bw’imiyoborere bwo kwegereza abaturage ubuyobozi.

Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w'Akarere ka Ngoma
Niyonagira Nathalie ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma

Mu matora yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Niyonagira Nathalie yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Ngoma asimbuye Nambaje Aphrodis wari umaze imyaka 10 akayobora, kuri iyi nshuro akaba atari yemerewe kwiyamamaza kuko yasoje igihe yemererwa n’amategeko.

Dore uko abayobozi batowe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba:

Mu Karere ka Bugesera hatowe Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’aka karere, Umwali Angelique umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Gatsibo hatowe Gasana Richard wari usanzwe ayobora aka karere ariko ahabwa abamwungiriza bashya aribo Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukamana Marceline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Kayonza hatowe Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere na Munganyinka Hope wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Harelimana Jean Damascene wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Kirehe hatowe Rangira Bruno, umuyobozi w’akarere na Nzirabatinya Modeste umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukandayisenga Janviere umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Ngoma hatowe Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere na Mapambano Nyiridandi Cyriaque wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Mukanyirigira Marie Gloroise umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu Karere ka Nyagatare hatowe Gasana Stephen, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare na Matsiko Gonzague umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yari asanzwe muri uwo mwanya.

Mu Karere ka Rwamagana hatowe, Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere akaba yari asanzwe muri uwo mwanya, Nyirabihogo Jeanne d’Arc umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Umutoni Jeanne umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka