Iburasirazuba: Buri Karere kagiye kugira umukozi ushinzwe imihigo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibipimo by’imihigo no kuyesa ku kigero kiri hejuru, byaba byiza buri Karere kagize umukozi ushinzwe gukurikirana imihigo, akanafasha ubuyobozi kumenya aho bitarimo kugenda neza kugira ngo buhashyire imbaraga.

Guverineri Gasana aganiriza abayobozi batandukanye
Guverineri Gasana aganiriza abayobozi batandukanye

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, mu nama yahuje abayobozi mu byiciro bitandukanye, hagamijwe kurushaho gufata ingamba zo gukora ubukangurambaga no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, imihigo, kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Ni inama yahuje Ubuyobozi bw’Intara, Inzego z’umutekano, Inama Njyanama z’Uturere na Komite Nyobozi zatwo, abahagarariye ibyiciro byihariye, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Guverineri Gasana, yavuze ko iyi nama ije nyuma y’iy’Umushyikirano, hagamijwe kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zo kwihutisha imitangire ya serivisi, umutekano mu baturage no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ati “Ikibazo cyagaragaye kandi bisaba ko inzego z’ibanze twese tugishyiramo imbaraga, cy’umuryango utekanye kandi ushoboye ndetse tukanongeraho uburenganzira bw’umwana, dutangiriye ku mwana ukivuka, ibijyanye n’imikurire ye n’imirire, kugwingira, abari mu muhanda, umwana utiga, umwana ujya mu bisindisha, ukoreshwa imirimo ivunanye n’isambanywa ry’abana.”

Yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu burezi bufite ireme, ku buryo Igihugu cyubakira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ikindi yabasabye kwihutisha imihigo ikeswa ku kigero kiri hejuru, ariko hakanarebwa akamaro yagiriye Abanyarwanda.

Aha akaba yavuze ko Intara yihaye gahunda yo kurebe umukozi muri buri Karere ushinzwe gukurikirana imihigo, hashyirwa umukozi wihariye cyangwa undi wahawe izo nshingano, ku buryo akurikirana buri gihe aho imihigo igeze yeswa, no kwibutsa ubuyobozi aho bwashyira imbaraga hagaragara ikibazo.

Yagize ati “Twasabye ko Intara yashaka ubufasha kugira ngo turebe umukozi w’Akarere ushinzwe imihigo, cyangwa n’undi wabafasha kugira ngo akomeze umunsi ku munsi akurikirane imihigo. Ubundi hari ingamba za buri cyumweru, Intara n’Uturere dukora inama kuri Webex tugakurikirana uko bigenda, hari n’amatsinda akurikirana imitangire ya serivisi.”

Buri Karere kagiye kugira umukozi ushinzwe imihigo
Buri Karere kagiye kugira umukozi ushinzwe imihigo

Yakomeje agira ati “Ariko twumvise twajya inama, Akarere kareba umuntu ushinzwe imihigo n’ubundi cyangwa undi wakwifashishwa kugira ngo abifatanye, kuko twabonye ko byashoboka, umuntu umunsi ku munsi akurikirana ameza y’imihigo, aho itarimo kugenda neza akibutsa ubuyobozi aho bukwiye gushyira imbaraga kugira ngo yihutishwe.”

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’umupaka, no gukumira ibiyobyabwenge na magendu byinjira mu Gihugu, mu Karere ka Nyagatare, abarinzi b’ibyambu bagiye kongererwa imbaraga n’inzego zishinzwe umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka