Iburasirazuba: Bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro baremera abatishoboye

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi n’ibindi ndetse habaho no kuremera imiryango itishoboye.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti "Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, Inkingi y’ubukungu bw’Igihugu.”

Kuri uyu munsi tariki 15 Ukwakira 2022, umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro u Rwanda rwifatanyije n’Isi kuwizihiza, by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Ngeruka.

Yakira abashyitsi kuri iki gicamunsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Rwasa Patrick, yasobanuye ubuzima bw’umugore wo mu cyaro muri Ngeruka yifashishije ibipimo bigaragaza iterambere ry’umugore muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Iyi mibare igaragaza ko hagendewe ku bikorwa bakurikirana umunsi ku wundi, abagore bakora imirimo yoroheje ni 118 ku bagabo 223, abakora imirimo ikomeye abagore 149 ku bagabo 252, abari muri Ejo Heza 2,206 ku bagabo 3,156, abafashe inguzanyo ziciriritse 132 ku bagabo 345.

Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wizihirijwe mu Murenge wa Ngarama Akarere ka Gatsibo.

Hatewe ibiti by’imbuto ku rwunge rw’amashuri rwa Bushyanguhe, hasuwe ibitaro bya Ngarama, hatanzwe ibigega bifata amazi, hatangwa ibiryamirwa ku miryango itishoboye, imiryango 2 itishoboye iremerwa inka ndetse abagore bibumbiye mu itsinda riboha agaseke bashyikirizwa inkunga y’ibihumbi 400 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa yageneye abaturage, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango no kwirinda amakimbirane, kuko ariyo ntandaro y’ibibazo birimo guta amashuri ku bana n’ibindi.

Yavuze ko ari uruhare rw’ubuyobozi, ibigo by’imari ndetse n’umuryango gufasha umugore wo mu cyaro kwiteza imbere, kuko ari inkingi ya mwamba mu muryango bityo akwiye kwitabwaho kurushaho.

Ati “Umugore ni inkingi ya mwamba y’umuryango, iyo umuryango urimo amakimbirane abana bata amashuri, bakajya mu biyobyabwenge ariko nanone waba uteye imbere kandi ubanye neza izo ngaruka ku bana ntizibaho.”

Mu Karere ka Kayonza, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kabarondo, abagore bakaba bamuritse ibikorwa by’ubukorikori bakora ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko umunsi nk’uyu uba ari uwo kwibaza uko umugore wo mu cyaro abayeho no kumenya icyo akwiye kunganirwa kugira ngo na we abashe gutera imbere, hakavaho imbogamizi zose zituma atajya imbere.

Yavuze kandi ko ari umunsi wo kuzirikana iterambere rye mu muryango, ku Gihugu no ku Isi yose, kuko na we ashoboye.
Yagize ati “Hari inzitizi zishingiye ku muco, ku myemerere no ku myumvire kandi zivuyeho umugore yatera imbere kuko arashoboye.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Karere ka Ngoma, wizihirijwe mu Murenge wa Jarama, aho koperative z’abagore zikora ubuhinzi zahawe ibikoresho byo kwifashisha ndetse na sheki ya Miliyoni 2, amapompo afasha mu kurwanya ibyonnyi, imiti ikoreshwa mu myaka mu kwica udukoko, imiryango 5 itishoboye iyobowe n’abagore yaremewe amatungo magufi (ihene).

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya mwiza wo gufata ingamba ku mbogamizi umugore wo mu cyaro agihura nazo, ndetse no guha amahirwe umwana w’umukobwa kugira ngo agaragaze icyo ashoboye.

Ati “Iyo twizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro aba ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukareba imbogamizi agihura nazo ndetse tugafata n’ingamba zigamije kumuteza imbere.

Akomeza agira ati “Umwana w’umukobwa akwiye guhabwa amahirwe akagaragaza icyo ashoboye, mureke abana bose tubahe amahirwe angana, umukobwa ahabwe agaciro kangana n’aka musaza we haba mu mashuri n’ahandi. Turinde abana bacu guta ishuri kuko Leta yashyize imbaraga mu burezi budaheza".

Mu Karere ka Kirehe wizihirijwe mu Murenge wa Mushikiri Akagari ka Rugarama. Imiryango itishoboye 100 ikaba yashyikirijwe amashyiga ya rondereza mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abagore gukoresha amahirwe bafite yose, abasaba gufatanya n’abandi mu bikorwa bihesha ishema imiryango yabo, kuko ari bimwe mu biranga umugore wo mu cyaro anabibutsa kugira isuku aho batuye, abasaba gufatanya kwibutsa abana kwitabira ishuri bose.

Mu Karere ka Nyagatare uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Matimba, aho abagore bagaragaje ibyo bamaze kugeraho binyuze mu mirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka